Amandazi arimo amagi

Yanditswe: 23-09-2015

Hari uburyo bwinshi butandukanye bwo guteka amandazi muri ubwo buryo hakaba harimo no gutegura amandazi ugashyiramo amagi n’ibindi bikoresho bituma wumva ko harimo itandukaniro ry’uburyohe hagati y’ayo mandazi n’andi dusanzwe tumenyereye
Dore uko wategura ayo mandazi :
Ibikoresho

  • Isukari garama 75
  • Umunyu ufata n’intoki 2
  • Amagi 3
  • Amavuta ya beurre garama 50
  • Umutobe w’indimu 1
  • Vanilla
  • Ifaini garama 250
  • Umusemburo agace k’agapaki
  • Ibiyiko 3 by’isukari iseye cyane
  • Amavuta y’ifiriti

Uko bikorwa

  1. Shyira ibikoresho birimo isukari, umunyu n’amagi
  2. Ongeramo amavuta ya beurre wayengesheje n’indimu na vanilla
  3. Ongeramo ifarini wavanze n’umusemburo
  4. Kora umutsima w’icyizeru uwureke ahantu hakonje umare isaha 1 cyagwa se amasaha 2
  5. Fata ameza ushyireho agafarini
  6. Ramburaho wa mutsima
  7. Genda ukora utuzeru duro ukoresheje ikirahure cyangwa se ukore ubugari bufite forme y’urukirampende rwa cm 6 kuri cm 10
  8. Shyira amavuta ku ziko ushyiremo amandazi yawe amavuta atarashwanyuka cyane kugirango aze kubyimba
  9. Uruhande rumwe rumaze guhindura ibara uhindura urundi kugeza amandazi yawe ahiye neza
  10. Umaze kuyarura ushyiraho ya sukari iseye cyane

Byakuwe muri “ La cuisine aux pays du soleil”

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe