Uducrepe duto tw’imineke

Yanditswe: 22-08-2015

Ibikoresho

  • Ifarini garama 250
  • Umusemburo ½ k’agapaki
  • Isukari inoze cyane garama 60
  • agafu gake ka canelle
  • Amagi 2
  • Amata ml 125
  • Crème yoroshye garama 125
  • Imineke 2 ihiye neza

Uko bikorwa

  1. Vanga ifarini, isukari, umusemburo, amagi akoroze
  2. Ongeramo amata y’akazuyazi na crème
  3. Kurikizaho imineke
  4. Genda ukora utuzeru duto tumeze nka capati
  5. Shyira utwo ducrepe wakoze mu isafuriya cyangwa se ipanu iriho amavuta ya beurre
  6. Hindura buri ruhande nyuma y’iminota 2 kugirango impande zose zishye
  7. Zimaze gushya nyanyagizaho agasukari

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe