Uko wakora cookies iwawe mu rugo

Yanditswe: 10-06-2015

Cookies ni ubwoko bwa biscuits zikunze kuba zifite forme y’ibizeru kandi zirimo shokola zikaba zinazwiho kuba ziryohera ariko iyo ubishatse ukora n’izitaryohera cyane.
Dore uko wakikorera cookies iwawe mu rugo ukoresheje ibikoresho biboneka ku masoko y’ino mu Rwanda

Ibikoresho :

  • Amavuta ya beurre garama 85
  • Igi 1
  • Agasashe k’isukari irimo vanilla
  • Ifarini garama 150
  • Shokola garama 100
  • Umunyu akayiko 1
  • Umusemburo akayiko 1

Uko bikorwa :

  1. Banza uyengeshe amavuta ya beurre usukemo isukari, igi, na vanilla uvange
  2. Vanga ifarini, umusemburo umunyu na shokola ugende ubyongera mu mavuta gahoro gahoro
  3. Kora biscuit zawe udahishije ikiyiko kinini ariko wirinde kudaha byinshi kuko ziba ziribuze kubyimba igihe zitetswe, uzisige amavuta ya beurre make inyuma, uzishyire mu ifuru zimaremo iminota 20

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe