Salade ya beterave na fromage ku birayi

Yanditswe: 07-05-2015

Salade ya beterave na fromage ku birayi bitogosheje bigira salade nziza kandi itagorana gutegura kuko ibikoresho byayo byose biboneka ku buryo bworoshye. Dore uko wategura salade ya beterave na fromage ku birayi

Ibikoresho ku bantu 6 :

  • Ibirayi garama 800
  • Persil
  • Indimu 1
  • Fromage agasate 1
  • Amavuta ya elayo cl 5
  • Umunyu useye cyane akayiko 1
  • Umunyu usanzwe ikiyiko 1
  • Creme liquide 20cl
  • Beterave 1 nto

Uko bikorwa :

  1. Ronga ibirayi neza ubikatemo 2
  2. Bishyire mu isafuriya ushyiremo umunyu n’amazi ubishyire ku ziko bimareho iminota 10
  3. Bikureho byumutse neza
  4. Kata beterave mo ususate duhagaze
  5. Zishyire ku ziko zibire ariko ntizishye cyane
  6. Rapira fromage kuri beterave mu gikoresho ukoreramo salade
  7. Rapiraho ibishishwa by’indimu
  8. Sukamo ibirayi hejuru unyanyagizeho amavuta ya elayo ubicuguse kugirango byivange
  9. Vanga umutobe w’indimu , crème n’umunyu
  10. Gabanya salade ku masahani 6 wateguye
  11. Shyiraho ra ruvange rw’indimu na ream ku ruhande ubundi utakeho agapersil hejuru

Gracieuse Uwadata