Ibisuko byitiriwe King James

Yanditswe: 07-12-2014

Ibisuko bigenda bisimburana mu gukundwa bitewe n’ibigezweho gusa usanga hari modeli ziza zigatinda bitewe nuko zisukwa cyangwa se zigaragara neza ku bantu bose.
Ni Ibisuko by’ibiryamye ariko biba bimeze nkaho ari ibiryamye bitatu bitatu bagiye banyuranya. Uwabihimbye rero ari nawe ubisuka yabyise izina rya King James.

Iyi modeli iri ku foto ni bumwe mu bwoko bw’ibisuko biryamye ariko bikaba bisa neza bifite imyihariko wo gudateza ubushyuhe n’ibyokere mu mutwe kuko bisutse ku buryo bitandukanye ku mutwe kandi ntibibibuza gusa neza.

Mu gihe ufite ibi bisuko biba byiza kubyitaho ukajya wibuka kuraza agatambaro mu mutwe gatumba bihora bifashe neza jandi ukirinda gushyiramo amazi mu gihe utari bubone uko ubyumutsa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe