Uko wakoresha huile d’olive ukagira imisatsi myiza

Yanditswe: 26-11-2014

Amavuta ya Elayo afitiye imimaro itatu y’ingenzi mu buzima bwa muntu, ariyo : kuba aribwa, kuba ari mavuta yo kwisiga no kuba umuti. Amavuta ya elayo akennye cyane kuri acide gras akaba arinda indwara zitandukanye harimo kanseri y’ibere kandi akaba yongera icyizere cyo kubaho k’uturemangingo tw’umuntu.
Dore uburyo wakoresha amavuta ya elayo ukagira umusatsi mwiza

Ibikoresho :
Huile d’olive yo mu bwoko bwa extra Vierge
Micro ondes
Agakoresho upfuka mu mutwe ugiye koga (Bonnet de douche)
Igitambaro cy’amazi

Uko bikorwa :
Shyira igice k’ikirahre cy’amavuta ya elayo muri micro onde, ayo mavuta amaremo amasegonda 20

Shyira igitambaro cy’amazi ku bitugu kugirango imyenda itajyaho amavuta
Suka utuvuta duke mu kiganza ugende usiga mu musatsi usa n’uwukorera masaje gahoro gahoro.

Sigamo ugeze aho umusatsi utereye niba ufite imisatsi ikomeye, niba yoroshye siga hejuru gusa amavuta aze kwigeza aho imisatsi itereye.
Komeza umese mu mutwe kugeza igihe amavuta akwiramo neza
Amabara agakoresho ko mu mutwe karinda amazi gakoze muri plastiki
Rekera ayo mavuta mu mutwe mu minota 30

Oga mu mutwe ukoresheje shampo, ubundi ujye muri casque imisatsi yumuke neza
Nyuma yo kumutsa imisatsi uzabona ko iri gusa neza kandi yarambutse.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe