Uko wakwikorera vitamine y’umusatsi
Umusatsi ufasha umugore cyangwa umukobwa kugaragara neza bitewe n’uko yawufashe. Kimwe mu bituma umusatsi usa neza ni vitamin.
Umusatsi ukenera vitamine kandi si ngombwa kujya kuzishakira kure twabashakiye bimwe mubyo dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi bityo umusatsi wacu ukaba mwiza.
Ubu ni uburyo bumwe bwo kwikorera vitamine ku musatsi udefirije ufungika shinyo iringaniye :
Ibikoresho
Avoka : igice
umuhondo w’igi ribisi 1 ry’irinyarwanda
Amajyane ikiyiko 1 kinini kivanze n’ amazi make ashyushye
Ihina (ifu) : utuyiko 3 duto
Marigarine ( blueband) : ushyiramo nk’ ibiyiko bitatu binini
Akarungo ka food color k’umutuku cyangwa umuhondo bitewe n’ibara ushaka. Wagakura mu isoko ahagurishwa ibirungo byo guteka.
Uko ubikora
Ibi bikoresho ubivangira hamwe mu kantu gasukuye ugategereza iminota itanu(5)ukabishyira mu mutwe nk’usiga amavuta asanzwe, ukicara ku zuba nk’amasaha 2 ukarindira bikuma cyane. ubundi ukabona kumesamo ukoresheje shampoo. Byaba byiza kubikora rimwe mu mezi 2.
Ibi nubikora umusatsi wawe uzaba mwiza ubyibuhe, ugaragare neza.
Yanditswe na BijouxUwase
Ibitekerezo byanyu
27 novembre 2014, 05:26, yanditswe na bebe
mwiriwe neza,nonese ntimwatubwira vitamini umuntu yashyira mu musatsi usutse plante umuntu akazahambura warabyibushye umeze neza,imisatsi yanjye irananutse ndifuzako yabyibuha ,mwihangane muzasubize.
Merci
27 novembre 2014, 12:37, yanditswe na Astrida
Murakoze ku kibazo mubajije, tuzababariza ababikora tuzabikoraho article y’ubutaha. ariko mbere yaho wareba n’iyi article ivuga ku gufata neza ibisuko kuburyo bitangiza imisatsi. kuri iyi Link : http://www.agasaro.com/spip.php?article181
21 mars 2016, 09:25, yanditswe na Ngirinshuti Sonia
mwiriwe, mwambwiye kubafite umusatsi wa naturel mwinshi bakoresha iyihe vitamine ?