Uko wakwikorera vitamine y’umusatsi

Yanditswe: 20-11-2014

Umusatsi ufasha umugore cyangwa umukobwa kugaragara neza bitewe n’uko yawufashe. Kimwe mu bituma umusatsi usa neza ni vitamin.

Umusatsi ukenera vitamine kandi si ngombwa kujya kuzishakira kure twabashakiye bimwe mubyo dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi bityo umusatsi wacu ukaba mwiza.
Ubu ni uburyo bumwe bwo kwikorera vitamine ku musatsi udefirije ufungika shinyo iringaniye :

Ibikoresho
Avoka : igice
umuhondo w’igi ribisi 1 ry’irinyarwanda
Amajyane ikiyiko 1 kinini kivanze n’ amazi make ashyushye
Ihina (ifu) : utuyiko 3 duto

Marigarine ( blueband) : ushyiramo nk’ ibiyiko bitatu binini
Akarungo ka food color k’umutuku cyangwa umuhondo bitewe n’ibara ushaka. Wagakura mu isoko ahagurishwa ibirungo byo guteka.
Uko ubikora

Ibi bikoresho ubivangira hamwe mu kantu gasukuye ugategereza iminota itanu(5)ukabishyira mu mutwe nk’usiga amavuta asanzwe, ukicara ku zuba nk’amasaha 2 ukarindira bikuma cyane. ubundi ukabona kumesamo ukoresheje shampoo. Byaba byiza kubikora rimwe mu mezi 2.

Ibi nubikora umusatsi wawe uzaba mwiza ubyibuhe, ugaragare neza.

Yanditswe na BijouxUwase

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe