Uburyo bugezweho bwo gusasa icyumba cy’abageni

Yanditswe: 03-07-2015

Icyumba cy’umukwe n’umugeni baba bari buraraneho bwa mbere kigomba kuba gifite umutako udasanzwe uzabafasha guhoro mwibuka ibihe byize mwagiz eku munsi w’ubukwe bwanyu, dore ko uwo mutako uba uzagira uruhare no mu gukomeza urukondo rwanyu nko mu gihe mwagiranye amakimbirane mukaba mwakibukiranya iby’uwo mutako mukarushaho kwiyunga.

Dore rero ubwoko butandukanye bwo gutaka icyumba cy’abageni bugezweho muri iyii minsi :

Gutwikira uburiri bwose hejuru ugakora ikirugu cy’indabyo : uwo mutako ahanini ukoreshwa inzitiramibu isanzwe ariko ifite forme y’urukiramende hanyuma hejuru ugakora ikirugu cy’indabo kizengurutseho.

Gusasa amashuka y’umweru ukanyanyanyagizaho amaroza atukura : indabo z’amaroza y’umutuku ku mashuka y’uweru nabyo usanga bisa neza ku munsi w’ubukwe kandi bikarushaho kwerekana urukundo cyane cyane kuri uwo muns uba udasanzwe mu buzima bw’abakundana.

Kwandikisha ku mashuka amagambo y’urukundo : Hari abantu bandika ku mashuka cyangwa se bagashushanyaho indabyo, ibyo rero byagufasha kurushaho kuryoshya umunsi wawe w’ubukwe uba utazibagirana mu buzima bwawe.

Gutegura uburiri bufatanye n’uruganiriro rw’abashakanye : Mu gihe mufite icyumba kinini ni byiza kwibuka no gutegura ho muzajya muganirira mu gihe mutari mu buriri cyangwa se mukaba mwanahafatira icyayi igihe mukiri mu kwezi kwa buki mukba mutarabashize kujya kwizihiza ibyo bihe muri hanze y’urugo.

Ubu nibwo buryo ahanini usanga bugezweho bwo gusasa icyumba cy’abageni baba bagiye kuraranmo bwa mbere ariko bitavuzeko uramutse ufite ubundi buryo ukunda utabukoresha ku munsi w’ubukwe dore ko abantu bakunda ibitanduknye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe