Ahabanza » Gutaka » Ibirori » Ibikoresho by’ingenzi muri decoration y’ubukwe bwa Kinyarwanda

Ibikoresho by’ingenzi muri decoration y’ubukwe bwa Kinyarwanda

Yanditswe kuwa 20-11-2015 Saa 16 : 25

Abageni benshi bakunda gukora ubukwe bwitwa ubwa Kinyarwanda haba mu myambarire ndetse no gutegura,bagakora decoration igizwe n’ibikoresho bitandukanye gakondo bya kera byakoreshwaga mu muco nyarwanda kuburyo buba bufite ishusho y’ubukwe bwo hambere,ariko burya hari ibikoresho bitagomba kubura muri decoration y’ubwo bukwe kugira ngo bugaragare neza ko ari ubwa Kinyarwanda.

Ubu ni bumwe mu buryo decotation y’ubukwe bwa Kinyarwanda iba imeze n’ibikoresho by’ingenzi

JPEG - 187.3 ko

Muri decoration y’ubukwe bwa Kinyarwanda ntihagomba kuburamo intebe n’ameza bya Kinyarwanda biboshye mu birere by’insina ndetse n’inyegamo zitatse ku nkuta zimanitseho inkangara ntoya kandi kuri ya meza hakaba hateretseho inkongoro ntoya.ibi bikunze gukoreshwa mu birori byo gusaba.

JPEG - 103.5 ko

Ushobora gukora decoration y’uruhimbi ruteretseho,igisabo n’inkongoro ntaya iruhande rwacyo,bikaba biteretse ku ruhimbi rutatseho umusambi w’amabara uboshye inyenge.

JPEG - 42.9 ko

Mu bukwe bwa Kinyarwanda kandi hashobora gukoreshwa inkoko ntoya zitatseho amabara,maze zikaba zimanitse kuri buri nkingi yo mu ihema cyangwa igishatagati cyabereyemo ibiri.

JPEG - 49.6 ko

Mu bukwe bwa Kinyarwanda kandi hakoreshwa inyegamo ku nkuta ndetse n’imisambi hasi maze bakajisha n’ibisabo ku nkuta.

JPEG - 68.3 ko

Hashobora kandi gukoreshwa inyegamo z’amabara n’inkangara ntoya zifite amabara nk’ay’inyegamo bakoresheje,ukabona birebetse neza cyane.

Ibi nibyo bikoresho by’ingenzi mu bukwe bwa Kinyarwanda bitagomba kubura kugira ngo bugaragare neza ko ari ubwa kinyarwa.Ibi kandi bikajyana n’imyambarire y’umugeni n’umukwe ndetse n’ababaherekeje,nabo baba bambaye imyambaro ya Kinyarwanda.

NZIZA Paccy
Photo ; internet

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe