Ahabanza » Gutaka » Ibirori » Dore ibara rigezweho ryo gukoresha decoration mu bukwe

Dore ibara rigezweho ryo gukoresha decoration mu bukwe

Yanditswe kuwa 20-06-2015 Saa 02 : 27

Muri iyi minsi hagezweho ibara ry’umutuku kurivangira n’irindi bara rimwe mu gukora decoration y’ubukwe haba ahabera umuhango wo gusaba ndetse n’aho kwiyakirira,ukirinda gukoresha amabara menshi y’uruvange.

Dore uburyo barivangira ukabona bisa neza.

JPEG - 110.2 ko

Abantu benshi bakunda ibara ritukura iyo rivanze n’iry’umweru,ni byo akenshi banakoresha muri decorations z’ubukwe.iyo wakoresheje umutuku n’umweru bisaba ko umutuku uba muke kugira ngo bigaragare neza,aho bamwe usanga boroshe intebe n’ameza ibitambaro byera,bakanakenyeza udutambaro duto tw’ umutuku.

JPEG - 8.7 ko

Ushobora kandi kugoresha amahema y’umweru maze inkingi zifashe ya mahema ukaba arizo ukenyeza ibitambaro bitukura,ukaba wanateguye itapi itukura inyuraho abageni mu kwinjira.

JPEG - 19.6 ko

Hari n’abandi baba bikundirira ibara ritukura cyane ugasanga ari ryo ryiganje naho umweru ari muke cyane.

JPEG - 8.7 ko

Umutuku kandi ugezweho kuwuvanga n’ibara ry’umuhondo n’umweru muke ukabona bisa neza

JPEG - 154.7 ko

Decoration y’ibitambaro by’umutuku kandi na none iba nziza kuyivanga n’ibara ryu’ubururu ndetse n’umweru.

Nziza paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe