Ahabanza » Gutaka » Ibirori » Dore uburyo bugezweho bwo gutegura icyumba cy’abageni

Dore uburyo bugezweho bwo gutegura icyumba cy’abageni

Yanditswe kuwa 24-07-2015 Saa 15 : 34

Muri iyi minsi gusasa no gutegura icyumba cy’abageni bakoze ubukwe uwo munsi,hasigaye hagezweho kugisasa ku buryo budafite ibikabyo byinshi by’imitako myinshi ikabije ahubwo bagakoresha amabara yihariye cyane cyane umweru na pink.

JPEG - 8.7 ko

Uburiri bushasheho amashuka na kuvurori y’ibara rya pink ndetse n’imisego isa ityo ni bumwe mu buryo bwo gusasa hakoreshejwe ibara rya pink gusa kandi ubwo buriri bukaba bushashe ku buryo bunogeye ijisho.

JPEG - 6.4 ko

Hari kandi gusasa amashuka na kuvurori by’umweru byose kandi n’icyumba gisize irangi ry’umweru kuburyo winjiramo ukabona hakeye cyane kandi nta mitako ikabije ihari.

JPEG - 5.3 ko

Ubundi buryo ni ugusasa amashuka y’ibara rya beje hose yaba amashuka na kuvurori ndetse n’imisego byose bikaba bisa na beje,maze bagashushanyaho akantu kameze nk’umutima,bigaragaza ko abagiye kuharyama bafitanye urukundo.

JPEG - 10 ko

Gusasa amashuka y’umweru ndetse na ckuvurori irimo umweru na pink,ndetse n’imisego isa nay a kuvurori ,maze bagasasa ku buryo uwahinjira wese abona itandukaniro n’ubundi buriri nabyo bigezweho cyane muri iyi minsi.

JPEG - 7.8 ko

Nanone usanga ibyumba byinshi by’abageni biteguye ku buryo,uburiri buba bushashishije amashuka yera,bukaba kandi bushashe bisanzwe ariko kiuvurori ikaba ishushanyijeho amagambo meza yaba ay’urukundo cyangwa ajyanye n’ubukwe.

Uku niko usanga ibyumba by’abageni muri iyi minsi biba bimeze kandi bishashe muri ubu buryo,ndetse ukabona ko biryoheye amaso kandi nta bikabyo byinshi birimo.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe