Ahabanza » Gutaka » Ibirori » Ubusobanuro bw’ibara ry’ivu ryambarwa mu cyunamo

Ubusobanuro bw’ibara ry’ivu ryambarwa mu cyunamo

Yanditswe kuwa 08-04-2015 Saa 14 : 46

Ibara ry’ivu rikoreshwa mu gihe cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rifite ubusobaburo ahanini usanga bujyana n’ibihe by’akababaro abanyarwanda baba barimo, ariko na none rigasobanura ibihe byo kwiyubaka nyuma y’akababaro.

Ku rubuga rwitwa toutelescouleurs.com bavuga ko ibara ry’ivu risobanura akababaro, ubwingunge, no kuba wumva uri wenyine.

Ku rundi ruhande ariko ku rubaga rwitwa empower-yourself-with-color-psychology.com bavuga ko iri bara risobanura kumva ko ukuze kandi ufite inshingano runaka ugomba kuzuza aho baba babihuza nuko abantu bakuze bagira imisatsi ifite iryo bara nubwo ryo riba risa n’iryererutseho gato.

Kuri uru rubuga kandi bavuga ko nubwo ibara ry’ivu risobanura agahinda n’umubabaro, ko ahanini rikwereka intangiriro y’uko wasohoka muri ako gahinda ukagera mu buzima bushya bw’ibyishimo burangwa no kuba umuntu udahuzagurika kandi ukomeye.

Niba ukunda ibara ry’ivu by’umwihariko, uri umuntu ukunda ko ibyo ukora biba byuzuye bigatuma wubahirwa uwo uriwe kandi nawe ukumva ko aho uri hakubereye.
Ibara ry’ivu kandi riva mu mateka y’abanyarwanda aho mu muco wa cyera, uwaburaga uwe yirabaga ivu byerekana ko ari mu kababaro cyangwa yunamiye uwe yabuze.

Iri bara rikunze kuba uruvange rw’ibara ry’umukara n’ibara ry’umweru ni ryo rikoreshwa no mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, tukaba tubonye bumwe mu busobanuro bw’iryo bara.

Gracieuse Uwadata