Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Ndagisha inama ku byo gutera akabariro

Ndagisha inama ku byo gutera akabariro

Yanditswe kuwa 19-07-2018 Saa 07 : 39

muraho neza,nzi ko abantu duhuriye kuri uru rubuga dukundana kandi dufashanya nta kiguzi,jyewe mumfashe pe Imana izabampembera.

Mfite ikibazo maze imyaka 8 nubatse sindanyara na rimwe numva abandi babivuga nkabyifuza ariko byaranze.najyaga nkoresha sterilet nsanga nayo intera kubura ubushake nyikuramo,wenda aho nyikuriyemo nongeye kumva ubuhehere ariko ikitwa kunyara ntibirambaho pe, mumfashe muraba mukoze.

Ufite ikibazo cyangwa ushaka kuduha ubuhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Nanjye ndi umwe mubatinze kubigeraho kuko nabigezeho nyuma y’imyaka 5 (uretse ko jyewe nari mfite ikibazo cyihariye kubera gufatwa ku ngufu muri genocide, maze kubaka urugo byantwaye igihe kinini gukira icyo gikomere no kwakira gutera akabariro. Simbizi nawe waba wibitseho igikomere cyawe). Najyaga nibaza uko kugera ku byishimo bya nyuma n’amavangingo bigenda bikanyobera, dore uko nabashije kubigeraho nyuma y’imyaka 5 mbifashijwemo n’uwo twashakanye twagambiriye kubigera kuko byajyaga bimutera ikibazo kuba atanshimisha nk’uko bikwiriye :
    1)Gukira igikomere cyo gufatwa ku ngufu (kwiyakira, kwishimira ubuzima bushya bw’urugo, kugira intego yo kubaka urugo rwiza, guharanira kudaheranwa n’amateka mabi, gutumbira ibyiza biri imbere,...). Nawe niba ufite igikomere gihungabanya umunezero wawe wabanza ukacyomora kuko akabariro gasaba gutekana mu mutwe no mumubiri
    2)Kwitegura gutera akabariro hakiri kare jyewe ubwanjye (gutekereza ku rukundo n’ibyiza by’umugabo wanjye no kumwishimira, kwegezayo ibitekerezo bibi n’ibitagenze neza, kunezezwa no kuba umugore, kugusha neza umugabo wanjye,...)
    3)Gufatanya n’umugabo gutegura igikorwa neza mu gihe gikwiriye
    4)Kugira uruhare n’ubushake bwinshi mu gikorwa nyirizina mfite amatsiko yo kugera ku ntego (kuko umugabo wanjye twabiganiragaho twarafatanyaga, bikajya byanga ariko ntiducike intege twarakomeje kugeza tubigezeho. Ubu byaciyemo kutabigeraho nijye ubitera iyo ntameze neza mu bitekerezo no mumubiri, naho ubundi byahindutse ubuzima, tugira n’ijambo dukoresha "turajyana" bisobanura ko twemb turi tayari tugafatanya urugendo, iyo ntari tayari mubwira ko "tutajyana" ubwo akemura ikibazo cye gusa, urabiza ko abagabo badashakisha ubushake naho abagore benshi tubanza kubyihingamo)
    Nkubwiye uko nabigezeho kugira utumva ko uri wenyine, inama nakugira :
    1)Niba ufite ibikomere ubanze ukore urugendo rwo kubikira
    2)gutekana mu bitekerezo, mumutima no mumubiri bigufasha kwitegura akabariro neza
    3)kwigirira icyizere ko nawe uri umugore nk’abandi nta mpamvu yo guhomba ibyishimo byuzuye no kurekura amavangingo
    4)Kubiganiraho n’uwo mwashakanye mukajya inama mukiyemeza gufatanya urwo rugendo kuko ntiwarwifasha wenyine
    5)gutegura igikorwa bihagije ubushake bwawe bukazamuka bukagera ku gipimo cyanyuma, ukirinda guhangayika no gutekereza ibindi ahubwo wowe wese ugatumbira intego y’igikorwa
    6)Kugira uruhare mu gikorwa ukayo umugabo wawe ahakugwa neza mugafatanya gushimishanya mutumbiriye intego nyamukuru
    7)Niba umugabo wawe arangiza vuba, waguma mu mwanya agahita yongera gutangira mugakomezanya. Niba atarangiza vuba ni amahire mwakomezanya mukarangiriza rimwe. Ubundi buryo nuko umugabo ashobora gukomeza kugukorera nubwo we yaba yarangije kugeza nawe ugeze ku byishimo byawe byuzuye (ibi sinzi uko nabigusobanurira ariko nibwo buryo umugabo wanjye akoresha kuko igihe cyose arangiza mbere yanjye)

  • kunyara nimumutwe ,ariko nuwomubana agomba kugutegura neza nawe ukaba nta stress ufite mbereyokwinjira muricyogikorwa,nakugira ninampa yokuzajya unywa amazi menshi yakazuyaze, n’amata ashyushye mbereyaho gato .hanyuma uwomubana nawe azabigiramo uruhare azakore reach kuri yoube azabona ukozajyabigenza.

  • Mbanje kugusuhuza, inama naguha kuricyo kibazo nuko wanabiganiraho numufasha wawe ukamenya niba nawe ataba abifitemo uruhare rwo kutabigukorera cg atazi uko bikorwa ; gusa ntibyahita biba ako kanya kuko wakuyemo sterilet , gusa ndumva ikibazo gisigaye hagati yawe numufasha wawe mukabitwara gahoro bizagenda neza. Murakoze

  • mwakoze mwese ku nama mwangiriye gusa, mfite ibikomere ntarakira uwandangira umuntu wo kumfasha kubikira yaba akoze ;kuko kubaka ubushuti n’umugabo birananira kumwisanzuraho bihagije ngo numve ko ari inshuti yange byimazeyo.
    kuko genre masculin baramababaje ndi muto pe rero ubanza ntarabikira neza.

  • Ihangane muvandimwe ! nta nama zihariye ngufitiye gusa niba utibonamo umugabo wawe nta n’icyo mwageranaho,icyo nicyo kigomba kubanza gukemuka ubundi ukishyira mu mutuzo wenda byazaza ! icyo nzi neza kandi mpagazeho ni uko utari wenyine ufite icyo kibazo ! Uri intwari rero wowe wabashije kukivuga njya numva ngo ujya gukira indwara arayirata buriya nawe ugiye gukira !

  • Uraho neza,
    Nimba uri umukristu gatulika, wajya kwa Yezu nyirimpuhwe mu Ruhango kuwa 4, haba abantu batega amatwi bagasabira n’ibikomere cg se kuri kominote ya Emmanuel-kicukiro.
    Nimba utari we rero ho naba nkubeshye, wabaza umubyeyi mukuru mu itorero ryanyu wenda mugira izo gahunda.
    Gusa hariya nakubwiye bakira abantu Bose.
    Nyagasani aragukunda

  • Imana yonyine ikiza ibikomere hamwe no gusenga Imana izakugirira neza.
    Komera kandi amateka ntakaguherane try to live the present than living your past.

    God bless.

  • Kuba ufite ibikomere iyo niyo mbogamizi ya mbere, inama nakugira rero tera intambwe ya mbere yo kumusaba mubiganireho umwifungurire ntacyo umukinze niwe uzagufasha kubikira kuko ibikomere bidakize ntuzaifungura. reba ubuhamya umuntu wa mbere yaguhaye zakubaka

  • ahooooooo ihangane ikibazo ni ibikomere wifitiye muvandi ? ariko niba uri umukristu uzajye mu ruhango kwa Yezu nyirimpuhwe ari kuwa kane mu gitondo usabe gutegwa amatwi ubabwire ko ushaka gukira igikomere Yezu azagukoraho ryake. naho kunyara byo niwishimira umugabo wawe kandi igikorwa ukakigira icyawe bizacamo.
    gerageza wumve ko umugabo wawe yagushatse agukunda kandi atandukanye kure na bariya bakugiriye nabi mu buto bwawe. kandi jya uganiriza umugabo wawe ku gikorwa cyo gutera akabariro mubiganireho mbere y’igikorwa kugirango bibashimishe mwembi.

    nanjye ako kantu ko kunywa amazi cyangwa amata y’inshyushyu mbere gato y’igikorwa ndagakoresha kandi karamfasha cyane.
    gusa icya mbere ni urukundo kandi ntuzavuge ngo umugabo arabifata gute nabona nahindutse nkubwize ukuri azabyishimira.numara gukira igikomere uzamutungure umwereke ke ko ubirimo neza.

  • umva nshuti yange gerageza ukunde umugabo wawe kandi mbere yigikorwa mwembi mubanze mubyishakemo kdi bizakunda rwose

  • yoooo.ihangane muvandimwe wacu ndakunva ntacyo nongera ku nama abavandimwe bakugiriye kinini ahubwo wazanyandikira kuri uwajacky006gmail.com tukabonana tukaganira,kuko bijyanye nakazi nkora kd nukuri maze kubakira benshi kubera ibyo bibazo duhura nabyo,urakoze .nange ndubatse ndi umu mama mbyaye2

  • Ihangane usenge Imana izakugarurira ibyishimo ntuzacike intege nubwo byatinda ariko uzabigera, utegereze wizeye kandi usenga Imana irakuzi. Komera haribenshi mumeze kimwe nanjye maze imyaka 4 nubatse ariko sindagira ibyishimo byo mugitanda na rimwe. Nanjye ndategereje Imana Irakuzi igihe nikigera nzabona bigenze neza.

  • Mwiriwe rubuga rw’Ubwenge ? ndabakunda cyane ku nama zanyu. mfite 25ans, ndi hafi gushyingirwa. Singira ma senge kd maman ni umuntu utarize bityo, nta kintu na kimwe yambwira ku byimbitse(DONC, AGIRA ISONI)N’ibyimihango nabifashijwemo n’abana twiganaga bandutaga.

    Muri macye nashakaga ko mungira inama y’uburyo nzitwara ku mugabo, cyane cyane ku munsi wa mbere w’Imibonano mpuzabitsina kuko we mbona asobanutse kd iyo ntekereje kuri icyo kintu, numva byanze bikunze ntazabibasha,(Anyway, ntabwo ndakora Imibonano mpuzabitsina na rimwe). bityo nkaba nakurizamo no kutanyishimira kwe BITYO NKUKO mukunda kubitugiraho inama, ugasanga ntangiye ndusenya !

    NDABINGINZE NIMUNGIRE INAMA !

  • MUZANGIRE INAMA MURAKOZE

  • Mwiriwe rubuga rw’Ubwenge ? ndabakunda cyane ku nama zanyu. mfite 25ans, ndi hafi gushyingirwa. Singira ma senge kd maman ni umuntu utarize bityo, nta kintu na kimwe yambwira ku byimbitse(DONC, AGIRA ISONI)N’ibyimihango nabifashijwemo n’abana twiganaga bandutaga.

    Muri macye nashakaga ko mungira inama y’uburyo nzitwara ku mugabo, cyane cyane ku munsi wa mbere w’Imibonano mpuzabitsina kuko we mbona asobanutse kd iyo ntekereje kuri icyo kintu, numva byanze bikunze ntazabibasha,(Anyway, ntabwo ndakora Imibonano mpuzabitsina na rimwe). bityo nkaba nakurizamo no kutanyishimira kwe BITYO NKUKO mukunda kubitugiraho inama, ugasanga ntangiye ndusenya !

    NDABINGINZE NIMUNGIRE INAMA !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe