Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Isuku y’ibikoresho byo kwiyuhagira

Isuku y’ibikoresho byo kwiyuhagira

Yanditswe kuwa 12-07-2018 Saa 06 : 55

Muri douche haba ibikoresho bitandukanye nk’uburoso bwo kiyunyuguza mu kanwa, ibitambaro byo kwihanaguza, udu tapis n’ibindi. Dore uko wabikorera isuku.

Ibitambaro byo kwihanagura dukunze kwita “essui mains” : Nubwo ubikoresha umaze koga nabyo byandura vuba dore ko hari imyanda iba yagusigayeho . Ibi bitambaro rero bigomba guhindurwa buri minsi itatu ngo bimeswe. Kandi mbere y’uko iminsi itatu ishira ukabishyira ahantu byumuka neza buri uko umaze kubikoresha. Kirazira kandi gutizanya ibi bitambaro buri muntu mu muryango agomba kugira ibye.

Gants ( icyangwe) : Niba ukoresha gants byaba byiza uyihinduye buri munsi, iyo wakoresheje ukayimesa neza ukayanika ukayiha igihe cyo kuma neza mbere yo kongera kuyikoresha. Ubwo biba byiza kugira gants nyinshi

Uburoso bw’amenyo : buhindurwa buri kwezi, ukajugunya ubumaze gukoreshwa ukagura ubushyashya.

Tapis zo muri douche : Ku bantu bagira twa du tapis tworoshye ukandagira ho mbere yo kujya muri douche na nyuma uvuyemo byaba byiza kuyihindura rimwe mu cyumweru.

Usibye ibyo bikoresho kandi, douche na toilette bigomba kozwa buri munsi bisanzwe ariko kabiri mu cyumweru bigakubwa hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe.

Agasaro.com
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe