Ahabanza » Kwambara » Imyenda » Uko ingofero zijyanishwa bitewe na moderi zazo

Uko ingofero zijyanishwa bitewe na moderi zazo

Yanditswe kuwa 18-06-2018 Saa 08 : 24

Muri iki gihe cy’izuba, kwambara ingofero biba ari byiza bikaba byarinda izuba ariko kandi bikanongera ubwiza ku myenda wambaye. Ni byiza kwitwararika ko mu gihe wambaye ingofero z’izuba , iyo winjiye ahantu mu nzu uyikuramo kuko biba bigaragara nabi, biba bimeze nko kwambara amarinete y’izuba mu nzu cyangwa nijoro.

Dore zimwe mu ngofero zikunzwe kwambarwa ndetse n’uburyo zambarwamo.

1. Ingofero nini cyane y’icyiziga :

JPEG - 31.9 ko

Yambarwa ku gihe cy’izuba uri hanze, iba irimbitse cyane cyane iyo iriho akarabo cyangwa aka ruban kayizengurutse. Ukaba wayambarana n’ikanzu yoroshye y’umweru cyangwa y’amabara n’inkweto za sandale.

2. Ingofero yegereye iboshye :

JPEG - 81.2 ko

Ni ingofero ijya kumera nk’iy’abagabo, ku gihe cy’izuba irinde ku yambara isa n’umukara. Byaba byiza ufashe ibara rya kaki wenda iyo ngofero nayo ikaba iriho aka ruban kayizengurutse. Ijyana cyane n’imyenda y’’ikoboyi (jeans) nayo ijyana n’inkweto zo hasi. Niba ushaka inkweto ndende reba izifite talon ibyibushye hose .

3. Ingofero isanzwe ( casquette) :

JPEG - 5.8 ko

izi ziramenyerewe cyane cyane ku bagabo , kugirango urimbe kurushaho wakwirinda kuyijyanisha n’ipantaro ndetse n’inkweto za baskets ahubwo ukayambaraho ikanzu ngufi n’inkweto zo hasi za ballerine cyangwa amasandari y’amabara.

4. Ingofero ifunguye hejuru :

JPEG - 17.4 ko

Niba udakeneye gupfuka umutwe wose wakwambara iyo ngofero ikaba yajyanishwa n’amakanzu yoroshye.
Gusa na none ibyo wambara bijyana na gahunda ugiyemo.

Hifashishijwe urubuga rwa bienhabillee
photos : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe