Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Inama 7 zo kugabanya ibiro igihe umubyeyi yonsa.

Inama 7 zo kugabanya ibiro igihe umubyeyi yonsa.

Yanditswe kuwa 15-05-2018 Saa 08 : 09

Iyo umubyeyi yonsa ashobora kugabanya ibiro kando adafashe za regme zikomeye. Rwose si ngombwa ko umugore wonsa akomeza kongera umubyibuho nk’igihe yari atwite.

Dore bimwe mu byo umubyeyi utwite yakora :
1. Reka kwitekerezaho cyane Kubijyanye no kwiyongera kw’ibiro byawe.
(Pression)
Umugore uri mu gihe cyo konsa ntakwiye kugira igitutu cyo gutakaza ibiro vuba vuba kuko iyo atwite amara amezi 9 umubiri we uri mu gihe cyo kwiyongera ari nako ibiro byiyongera, irinde rero kumva ko uzahita ugabanuka ako kanya. Bizafata igihe.

Tubibutse ko mu byumweru bibiri bya nyuma yo kubyara umubyeyi aba akwiye kwirengagiza rwose ibijyanye no kwiyongera kw’ibiro, ahubwo akwiye kwita ku umwana cyane aho gutangira ibya régime.

2. Gusimbuza ibiryo ibindi(substitution)
Ni byiza kumenyera guhindura ibiryo ubisimbuje ibyo bijya gusa ariko bidahuje vitamins na calories.

Urugero:aho gukoresha isukali ugakoresha ubuki, irinde kunywa ibikoma buri kanya no kurya kenshi ahubwo nywa amazi ndetse unywe n’imitobe y’imbuto cyangwa urye imbuto.

3. Itegure kubigeraho
Ni byiza kurya ibiryo waryaga mbere yo kubyara, ariko hari ibiryo wagabanya calories zabyo wirinda ko ubyibuha cyane.

4. Kurya uturyo duke duke ariko mu gihe gikwiye

5. Gabanya ibitera imbaraga ariko ntukabye.
Ni byiza ko tugira gahunda mu mirire cyane cyane igihe umubyeyi yonsa, ariko ukirinda ko calorie za we zitajya munsi ya1800 Ku munsi. (Calories) ni ibipimo by’ibitera imbaraga mu mubiri w’umuntu.

Ikindi umubyeyi yirinda ni ugufata imiti cyangwa régimes zose cyane cyane izo mu nganda.

6. Garuka Ku bintu bikomeye
Niba wiyemeje kugabanura ibiro ukoresheje uburyo bwa sport ni byiza kandi bikomeze, ariko nanone ugomba gufata ikintu kirimo isukali gito byibura igice cy’ isaaha mbere y’imyitozo. Ikindi ni uko wabanza ukagisha inama muganga igihe cyo gutangira sport. Si byiza kuyitangira mbere y’amezi 6. Gusa na none ushobora gukora marche mu gihe umaze gukira ariko ukagenda buhoro buhoro uko umubiri wawe ushoboye.

7. Komeza gahunda yawe yo kugabanya ibiro bizakunda
Abantu bagabanuka ibiro mu buryo butandukanye, ababyeyi bonsa muri rusange batakaza 500g mu cyumweru iyo batarya ibiryo birenze ibikwiriye.

Birashoboka rero ko mu gihe wonsa, ukaba urya inryo yuzuye, ushobora kuba watakaje ibiro 10 cyangwa hejuru yabyo mu gihe umwana yujuje umwaka. Kandi utafashe ama regime akakaye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe