Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye yandikirana n’umukobwa, nkore iki ?

Umugabo wanjye yandikirana n’umukobwa, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 20-04-2018 Saa 09 : 56

muraho bakunzi b’ Agasaro ? Ntuye kabeza nashakaga ko mungira inama wenda nzakuramo ibizima byamfasha. Ndubatse tumaranye umwaka ubu mfite umwana w’ukwezi n’igice. ikibazo cyanjye giteye gutya :

Mu byukuri Nubaha umugabo wanjye cyane ndana mukunda ariko mu minsi yavuba naratunguwe sinzi uko nafashe telephone ye nsanga harimo sms yandikiranye n’umukobwa ngo bigana kuko arigukora masters amubwira utugambo twiza dusize akunyu ati Cherie ndagukumbuye ati tuzabonane ryari se ko ngukumbuye ati ndashaka kukugurira tukanaganira dore ntiduherutse. Nandi magambo ateye isoni bavuganye ati ndi fuzako wanyiha wese ndetse ukampa no kuuuu…… sinashobora kubivuga mumbabarire.

Noneho mbibajije umutware ambwirako ngo ari blague ko ngo atabikora nkuko mbitekereza, ati sinakubangikanya n’undi mugore ati “only you”
Ndibaza nti niyo yaba ari blague ubwo umuntu w’umugabo ni gute ashobora kubahuka kuvugana n’undi mugore amagambo agayitse nk’ayo

Rwose yabigize ibyoroshye ubu ni njye uri kugaragurikana n’umubabaro, we aracyeye araseka nta kibazo yifitiye. Ngaho namwe nimungire inama yicyo nakora kweli. Ese nkore iki ko amahoro yanze kugaruka mumutima wanjye.

Ufite nawe ubuhamya cyangwa inama ushaka kugisha twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Ihangane muvandimwe ibyo si wowe wenyine bibaho nanjye bimbaho buri guihe nkabona izo messages ariko singire icyo mubaza nkamwihorera kuko nubundi ntaba aribukubwize ukuri wamaze kumutahura. Kugira ngo ubone amahoro yawe rero, usenge Imana ikwihere amahoro yayo witurize naho ubundi nta mahoro wabonera ku muntu. Komera muvandimwe.

  • umva tuza.abagabo bubu barasaze siwowe wenyine.niba sex zabo imperuka yarazisheho sinzi.
    uravugiki atararyamana numuyaya ngo umukozi ujyutaha agukube wumirwe.
    harumugore wigeze kumbwirako uwanjye aryamana numukozi mugira umusazi ariko ubunibwo mbyumva ko atambeshye
    ndakubwizukuri nanjye izo msg ndazimufatana burigihe ariko sha ndakumva agahinda nanjye kenda kunyegeka kugiti
    nibaza ukuntu namusanze ndisugi akaba ntanagaciro yabihaye kubona umuntu wikigihe yarifashe arumukobwa biragoye.
    sinzuko nigeze kuganira numumama ambwirako yagiye atazi umubare wabagabo baryamanye.
    njye mubwirako nzi umugabo wanjye gusa.uzicyoyasubije ?
    ati byibuze tutavuze range rover hari starlet yakuguriye ugendamo ngo kuko yasanze urisugi ?iryo jambo ryarankorogoshoye kugeza nubu.ubu noneho ikigezweho abakobwa birirwa bachatinga nawe barangiza bakabinyoherereza kuri facebook bahinduye amazina kuburyo ntamenya ubinyoherereje uwariwe
    narumiwe.nshobora kumwandikira ntansubize kandi mbona yazisomye ariko umukobwa yamwandikira ninkako kanya kumusubiza.umva mamy tuza nurwatwese

  • umukorere ibyasha nahonurebanabi araguchitse

  • Ntabwo ari blague kuko ntabwo akubaha. icyo ugomba gukora ni ukubifatirana ukamubwira ko utazabyemera.
    nta mugabo wubatse wiyubaha kandi wubaha numugore we utinyuka kwandika amahomvu nkayo ngo ni blague. uwo bandikirana nawe ntiyiyubaha ariko siwe kibazo kuri wowe kuko si we mwasezeranye.
    uzicaze umugabo umubaze mwiganirira useka uti se nanjye mbene izo blague nemerewe kuzigirana nabasore ? uzamubwir eko utabikora kuko umukunda umwubaha kandi aguhagije. kandi ko nawe aribyo witeze kuri we. uzamubaze niba musezerana yarashaka ko muba za ngo buri wese aca ukwe.
    ntuzavuge menshi, ngo urire cg ujye impaka nawe ashaka kukumvisha ko ari blague. uzamubwire ko atariko ubifata ubundi ikiganiro kirangire. nyuma yaho nabikomeza ni amahitamo ye kuko azaba azi aho uhagaze.

  • Umva Nshuti Burya Iminsi Yigisambo Ni 40

  • Ihangane nta mugabo wemera ko yakosheje. UZajye umupfunyikira prudence atazakwanduza SIDA. Courage nta mugabo unyurwa n’umugore 1. Nanjye ndubatse ibyo byambayeho. Gerageza wihe amahoro y’umutima.

  • Sha wibabara Mbonye Imyagushikiye Bitumyenokugirinti Bibaho Haraho Arukugira Arabekwihanganakwawe Canke Ugasanga Harivyo Utamukorera Boba Baramukoreye Bigatuma Agucinyuma Kandi Anagukunda Wakagomvye Kumugerageza Uburyobwose Bushoboka Ugakoro Vyishi Utamukorera Iyo Muri Mubusaswa Ukirinda Kumweka Ishavu Umufitiye Nib’utaribwabimuboneko mugihe Mumaranye Uzosanga Ataringeso Ahubwo Abashaka Bimwe Bamukorera Wewe Utamukorera Nubimukore Ntazongera Kugucinyuma. Komezakwihangananogusenga Ntakinanir’imana Disi

  • Amahoro muvandimwe ! yewe mbega ukuntu uremerewe, nta muntu wabasha kumva ukuntu uremerewe nkanjye kuko aho uri ubu nanjye narahanyuze. Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukwirinda kugisha inama uwo ariwe wese, cg gutarannga umugabo wawe, icya 2 ni ugushaka uburyo wowe n’umugabo wawe mwakemura ikibazo hatajemo gusenya. ikindo nakubwira cyo nuko message nk’iyo utazongera gupfa uyiciye iryera muri iyo telephone nushaka ntuzakore effort n’imwe yo gushakisha kandi bidashatse kuvuga ko azaba yabiretse. mfite byinshi byo kukubwira ariko simbonye akanya muvandimwe ikomeze ibyishimo byawe ubikure ku mwana wawe ntihagire urabukwa ko uremerewe utyo. nyandikira kuri lajustine007@gmail.com tuganire wenda inama zanjye hari aho zagufasha. Imana ikube hafi cyane, komera.

  • Senga Imana, se w’Umwami wacu Yesu umusabe akubakire urugo rw’amahoro. Kubakira kuri Yesu ni ukubakira ku Rutare. Ba intwari wisenya ahubwo mugabize Imana izamuhindura areke izo ngeso mbi, abe umugabo mwiza.

  • Alexis, nemera ko umugore ashobora kwigarurira umutima w’umugabo amukorera ibyo ashaka ariko ibi ntibiramba kuko icyo gihe urukundo rwabo rwaba rushingiye ko umugore abasha guhaza kwifuza k’umugabo kandi hari igihe bidakunda(bivuze ko umugabo yemerewe guca inyuma y’umugore igihe umugore azarwara ntiyite ku mugabo uko yamumenyereje, igihe umwe muribo azaba akorera kure adataha murugo, igihe umugore yagira ingorane zo kumugara, igihe umugore azaba ashaje atagifite uburanga nkubwo yahoranye,...). Ikindi gituma bitaramba ntibinatange umunezero ku mpande zombi n’uko umugore abikora yigura kugirango arebe ko yagumana umugabo, umugabo nawe akabikandagiza umugore ko natabikora azigendera hari abandi bamukeneye. Kubana neza kw’abashakanye bikwiriye gushingira ku rukundo bakundana gusa, hanyuma ibindi ni imbuto z’urukundo. Iyo abashakanye bakundana buri wese akorera mugenzi ibikwiriye asunitswe n’urukundo bose bakanezerwa ndetse abateye imbere mu rukundo barushanya gushimishanya bose bakarushaho kwishimira kubana kandi nigihe batakibashije bagahora bibuka ibihe byiza bagiranye badashinjanya amakosa.
    Inama naha uyu mugore ugushije ishyano ataramara imyaka mu rugo :
    1)banza wakire umugabo wawe, ubwire umutima wawe ko ugize ingorane uwo wiyeguriye akaba atangiye kukubangikanya n’abandi ntaho urugo rwanyu ruragera. Uyu mwitozo ugufasha kwiyakira, umutima ugatuza, ubuzima bugakomeza hato utazajya utura umwana umubabaro wawe kandi akeneye umunezero ukuvamo. Ikindi nuko iyo umubyeyi wonsa ahangayitse amashereka aragenda. Garukira hafi usenge wiyakire wonse umwana nawe atabihomberamo.
    2)Isuzume urebe ko nta myitwarire yawe yaba yarahaye urwaho umugabo kuva umurugo akajya gushakira umunezero ahandi, ntabwo nabimushyigikiramo kuko nta mpamvu nimwe yakagombye kumutera kuguharika, ni ubugwari ariko ukoma urusyo akoma n’ingasire.
    3)Niba yarigize nyoni nyinshi ashobora kuba ari ngeso yifitiye uzabana nayo ubuzima bwose cg Imana yakugirira Ubuntu agahinduka. Iga kubana nawe uko ari, wirinde kujya muri phone ye kuko bigutera umubabaro kandi kumurangira sibyo byamuhindura.
    4)Utangize ibiganiro ku buryo buhoraho, mwumvikane umunsi wo kuganira ku rugo rwanyu mufite akanya, ubwo akibasha kukumva atagutuste akubaza impamvu umugira muri phone, biracyafite uruhengekero. Watanginza inzira y’ibiganiro bihoraho bitagambiriye kumunshinja amafuti ahubwo bigambiriye kubaka urugo rwiza mwese mwishimiyemo. Mukajya muganira ku bitaragenze neza mu cyumweru gishize, mugasangira gahunda y’icyumweru gitaha, ukamushimira ibyo yakoze byiza nubwo byaba bito (yatashye kare, yitaye ku mwana, yagufashije imirimo yo murugo,...) hanyuma ibitaragenze neza nabyo ukabimubwira neza utarakaye umwereka ko uri umugore ushaka kubaka urugo rwiza mwishimiramo abana bakazakura nta bikomere (igihe yatashye bitinze utazi impamvu bikakubabaza, igihe wamutumye ikintu akibagirwa kukigura, igihe wamuhamagaye ukamubura akarinda ataha atakuvugishije nkaho atabonye missed call yawe,...) Ugomba kwemera amakosa wakoze ukayasabira imbabazi ukamusaba kukubwira ibindi byamubangamiye kugirango wikosore akanakubwira niba hari ibyo wakoze byiza kugirango ukomerezeho (ntibizagutungure nusanga hari ibyo wakoze byiza bikuvunnye ntabihe agaciro, nabwo wabimubwira neza Ex.ukaba waratetse ifunguro rishya ukabona ko yaryohewe ariko ntagushime, mukiganiro wazamubaza "ese rya funguro nateguye ryakuguye neza nzongere nditegure ? icyo gihe uzaba umwibukije icyiza wakoze atabonye...). Igihe cy’ibiganiro ugomba kwitegura neza kuburyo nta kibarogoya, ukamukorera ibyo akunda (kandi nawe uba wikorera kuko bikuzanira umunezero wo kuba umugore ukwiye). Byabakundira mushobora kwicara mu busitani niba mubufite, mushobora gusohoka mukajya ahantu hajyanye n’ubushobozi bwanyu mugasangira niyo yaba Fanta gusa,...
    5)Abagore turugarijwe dukwiye guca akenge kuko abashaka kudusenyera ni benshi kandi abagabo benshi bararangaye. Dukwiye kwiga kwicira abagabo gahunda zidusenyera aho bishoboka(hari abarenze ihaniro abagore babo bihangane, abo bagenda batavuze aho bagiye, bagira bank accounts zitazwi n’abagore babo,....) amasaha Atari ayakazi tukabafatirana, tugapanga gahunda zo kujyana nabo muri sport, gusura imiryango n’inshuti, abakunda kujya kureba imipira tukiga kuyikunda tukajyana nabo, tugategura igihe cyo gusabana n’abana,... (hari igihe natwe tugira uruhare mu kwisenyera tugaterera iyo tugakora gahunda zacu uko tubyumva ariko tugomba gukora uko dushoboye tukamarana n’abagabo igihe kinini mu gihe bishoboka.)

  • alexis abagabo murikunda. dore uko njye mbibona uyu mugabo ntago anyuzwe nimibonano kuko aribwo uyu mubyeyi akibyara ntarakomera .

    nanjye byambayeho rwose mu mezi ya mbere yari ahuze n’abandi bakobwa njye ndi kurwana numwana arara arira kubera ibyo munda. byarambabaje nsanga abagabo ari babi nubwo tubashaka. narabimubwiye yanga kwemera nkuwo wawe ahubwo akanyereka ko ntawunduta. yararaga kuri phone aganira , sms, gahunda asaba kuryamana n’ibindi byinshi....yabonye ko nabimenye agira isoni ndabibona, gusa tubanye ntamwizeye namba kugeza ubu ntiyongeye ntabyo nkibona keretse niba abimpisha, ubu anyereka urukundo pe. ariko bitewe nuko atigeze abiha agaciro ko yambabaje nihaye amahoro. gusa nabonye umugabo uwo ariwe. nziko bishoboka ko yabisubiramo kandi nditeguye mu buryo bwose. nararinganije urubyaro kandi namusabye kwizigamira ubu ndabikora .
    - inama nugusenga ikamuhindura
    - menya kwigira kugirango utazatungurwa(ibaze niba mutari kumwe wabaho ?).
    - irinde kumuvuga no kumusebya kuko abimenye byaba bibi
    - izere ko ashobora guhinduka.
    - gerageza umwerere imbuto nziza kandi ukore ibyo ushinzwe neza.

  • ariko nkumuntu uvuga ngo amukorere ibyo ashaka ?????? umuntu amaze igihe gito kuriya abyaye yagirango akore iki ? ubwo ariwe numubyeyi ni nde ukeneye kwitabwaho ? jya ukora ibyo ushoboye wirinde kwitwaza umwana.

    ese kuki atamubwira aho bipfira ? uyu mugabo ni mubi ariko mugeregeze ntarirarenga buriya nawe aba ataramenyere ibyo urubyaro.

    kuva waramuganirije mwihorere utuze ubuzima bukomeze nkibisanzwe utegereze impinduka icyo kiganiro ntuzongere kukigarura mu rugo. nasubira uzarebe umuntu wizeye abafashe kugikemura.

  • Ihangane kuko si wowe wenyine nanjye nuko
    Izo msg ndazibona ndetse nkabona namafoto uabakobwa
    Yoherezanya nabagenzi be ba critika mbibona bwambere
    Nabaye nkuguye igihumure ndatitira ibyunzwe birandenga
    Kuburyo nananiwe no kuvuga umunsi ukurikiyeho gusa inama
    Nakugira nugutuza ntugire inama ugisha
    Abantu(inshuti zawe)batamenya ibyawe ugasenga
    Cyane ukumva ijambo ry’Imana byonyine nibyo bishobora
    Kuguha amahoro courage kandi wihangane

  • mwaramutse. Nkunda inama uwitwa Mutima ajya agira abagore kuri uru rubuga. Muvandimwe watwandikiye rero inama ya mbere ni ugukurikiza ibyo Mutima yakubwiye. Ni byo pe !
    Inama ya 2 yanjye bwite ni ukudakinisha ayo makuru wiboneye ubwawe. Njye ndakuze tumaranye igihe kinini. Kera muri 2005 nabajije umugabo ibyumukobwa bakoranaga nabonaga bafitanye ubucuti bwihariye arampakanira nkuko kwawe neza neza. Ndakumenyesha ko uwo mukobwa nako umugore bafitanye abana 3. Suwo kandi gusa kuko namenye abandi bagore yatunze.
    Ujye ucunga uko akoresha umushahara we uzamenya niba koko ari "only you" !Ikindi niba koko atabakunda abo bandikirana, niba wowe agukunda ukaba umugaragarije ibitakunezeza kuki abyizirikaho kandi agukunda ? Njye nahabaye injiji ndabyemera ndaturama ngo ndakunzwe ariko byarangiye nabi. Ntukore ikosa nakoze muvandimwe ! Gira amahoro.

  • Cyera bajyaga bavuga ngo umugabo ajya hanze kubera ko hari icyo yabuze iwe ajya gushaka hanze ariko ubu siko bikiri kuko harabo nzi ntako baba batagize nyamara abo bashakanye ntibasibe kubabyariraho hanze. Imana yo yine niyo yatabara ingo za none naho twe rwose mbona byararenze ubwenge bwa muntu. Abagore, dusengere ingo zacu, abagabo bacu Imana ibasange ibahindure kuko option yo kuva mu rugo siyo jye nshyize imbere kuko ntekereza ko iyo mwatandukanye nubundi nta mahoro ubigiriramo. Hari umunyarwandakazi wanditse aravuga ngo DIVORCE IS A SELF DEFEAT. Imana iduhe imbaraga zo kwihanganira ibitugerageza kugeza ku munsi wa nyuma. Mukomere mwese abarimo guhura nibikomeye mu ngo zabo mwikomeze ku Mana yonyine abe ariyo iba isoko y’umunezero wanyu.
    Murakoze.

  • abagabo barikunda sha yabaye se abona umugore atakimubona uko amwifuza kubera Rwaserera y’akana gato bafite. mwihorere azakugarukira umwana natangira guseka. umugabo yumva wamuha care ariko wowe ntamenye ibyo ukeneye.

  • YEWE NDUNVA ARI URWATWESE PE. ABAGABO BUBU NTAKWIYUBAHA NAGUKE BAKIGIRA BAKANADUSUZUGURA . NGE NAMUFATIYE MUNDAYA ZICURUZA ANYEMERERA KO AGIYE KUBIREKA ARIKO NUBUNDI NTAZIREKA AHUBWO YONGERAHO NUTWANA TWUDUKOBWA AHORA ATERETA HIRYA NO HINO. RERO KUGIRA ABIREKE KEREKA YAKENNYE AHARI NIKO MBIBONA.NAHO WOWE YARAKUBESHYE IZO BLAGUE NTIZIBAHO NI UKO BABIKORANA KANDI NATABA NUWO AZAFATA NABANDI. GUSENGA IMANA IKAMWEREKA INZIRA NZIZA YO KUNYURA NAWE IKAGUHA KWIYAKIRA NICYO GISUBIZO.

  • Humura Imana niyomucamanza, gusa nubwo wakwiyuha akuya nubundi ntiwamunyura kdi yanaguhararukwa akagenda agashaka abakiri bato. Senga gusa wizere Imana niyo soko yamahoro.

  • Icya mbere ni ugusenga Imana ikakurindira mu ngeso mbi
    Zuwo mugabo ahandi wihe amahoro twese twarumiwe !wirerere
    Umwana niba ufite akazi ugakomereho kuko mu minsi iri
    Imbere ntazongera kukwitaho Niko bitangira !

  • Ndumva turemerewe kimwe. Abagabo bararwaye gusa nicyo navuga. Jyewe nanjye nashidutse we ni umukozi wo murugo ari ibindi. Sinabafatiye mu cyuho ariko udu signes nagiye mbona (nko gusanga bavugana bambona nkabibona ko bahinduye ibyo bavugaga, nigeze no kumwumva amubwira ngo bamusutse neza, ....) naratinyutse ndabimubaza arampakanira ariko isoni ni uyu munsi zikimugaragaraho na reaction yagize mweretse ko namuketse byanyeretse ko baryamanaga. Birababaza ukumva ushwanyaguritse mu mutima. Igitangaje ubwo ngo couple yacu bamwe bayifata nk’intangarugero. Kubera ukuntu baba babona ankunda. Kandi koko nanjye naratunguwe urukundo yajyaga anyereka sinatekereje ko yagwa mu mutego w’uwo mukozi. Mube maso abakozi bo mu rugo benshi baba ari indaya zarambiwe mu muhanda. Iyo zigeze mu ngo kuko ni cash baba bashaka akora iyo bwabaga akagusha mu mutego nyirurugo. Uwo wanjye nawe ngo niko byari bimeze yari avuye mu zindi ngo naho agenda asenya asenya. Twari tumaranye imyaka 4 yose.

  • Mwaramutse neza.
    Abatarashaka mubona nkibi ntibikabakure imitima kuko burya Imana ni umukozi w’umuhanga nta numwe uzumva ko yamuhaye ikigeragezo kirenze icyo yakwihanganira.
    Abafite ingo nzioza nabo bajye batubwira uko bimeze hano ahari aho haricyo byadufasha.

    Murakoze.

  • Inama nakugira nuko watuza ugasaba Imanana amahoro yomumutima,abagabo bubu Bose nabasambanyi niyo umufashe asambana ntabyemera nkanswe wowe wabonye SMS sha ingo ziyiminsi nibibazo gusa sister yafashe umugabowe arihejuru yundi mugore arko umugabo yamuvuyeho arahakana akajya amubwirango narebe niba haricyo abaye cg yakoze !

  • IHANGANE MUVANDIMWE ,SENGA CYANE KUKO MU KIRI BATO RWOSE AZAKIRA, WIHANGAYIKA RWOSE.

    KANDI UJYE USHYIRA UMUGABO WAWE MU MANA MBESE UMUSHINGANISHE.

  • Najye ndabasubuje,njya nkurikirana inama mutanga najye uyu munsi nifuje kugira icyo mbwira abadam duhurira hano, kuva nashaka mu cyumweru cya mbere niho nahereye ndira mubonaho imyitwarire irantungura nyuma nkajya mbona msg yandikiye inshuti ze ngo zimutize inzu atwaremo abo bakobwa nkabona na msg bandikirana byose narabibitse numvise ngiye gusara ndabimubaza ntuje arabihakana, nta nshuti njya nganiriza ibyajye ndetse n umubyeyi wabyaye mbona mbimubwiye nabamuteye agahinda gusa, nafashe icyemezo cyo gusenga Imana ikazankorera igitangaza agahinduka, naho abafite ibibazo mwese mukomere kuri nyagasani azaturengera

  • Umva rero abenshi mwagiye mugaragaza ko ari rusange, ngo abagabo bose nuko bameze...oya sinemeranya namwe. Si Bose. Ndubatse nanjye mfite nabana yemwe ariko ibyo ntibituma umugabo wanjye ajya mu bandi. Rero kuri icyo kibazo uzamuganirize utuje. Umubwire uburyo wababaye kubera iyo myitwarire ubundi uce bugufi ukomeze umukunde ndetse umwiteho. Ntibizatinda azabonako kukwima agaciro ariwe uba ukiyimye ! Ariko byose tubifashwamo n’Imana uzamusabe mujye musengera hamwe umufate ikiganza igihe mugiye kuryama usengere urugo rwanyu usengere abana usengere iterambere naho byatinda ariko igihe kizagera munezerwe kuko ntawagize igihombo ibye yabituye Nyagasani

  • Umva rero nkurikije ibyo mbona hano nibyo mbona hanze hano mu buzima tubayemo ndabona bitoroshye. vestine abagabo beza ni bake p abadamu bararize barashize. njye ndabona ntakizere nagirira umugabo nabonyeho bene izi ngeso n’indwara ziri hanze hano.
    mureke dusenge kandi dukore twiteze imbere ubona atazabishobora byanze neza abivemo hato bataguteraho dodo cg bakaguca umutwe bakajugunya mu mugezi. gerageza wuzuze inshingano zawe kandi usuzume ko ibibera iwawe utabigiramo uruhare, reba kandi ko nawe uri shyashya wenda nawe urabikora akaba akwihimuraho.
    nshoje nkubwira ko umugabo nakubwira ko atagushaka uzamureke kuko ntiyakubyaye rwose.

  • muvandimwe ihangane !
    nanjye ndi umudame ariko kandi no kureba muri phone y’umugabo bitera umutima mubi !
    abagabo de nature bakunda kugira blague nyinshi z’ibyo bita ibishitani nubwo bwose ubikoze nk’umugore byakwitwa amahano.

    nta mpamvu yo kujya gushakisha ibyakubabaza rimwe na rimwe bidafite facts

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe