Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Isupu y’ubunyobwa n’imboga

Isupu y’ubunyobwa n’imboga

Yanditswe kuwa 31-01-2018 Saa 12 : 33

Iyi supu y’ubunyobwa itandukanye n’isosi y’ubunyobwa ikoreshwa ifu y’ubunyobwa. Ikaba uburisho bw’ibindi biryo. Isupu yo iribwa yonyine cyangwa ukarisha umugati.

Ibikoresho

• Igitunguru 1 kinini
• Puwaro 2 cyangwa 3
• Karoti 4 cyangwa 5
• Ibiyiko 2 by’umuceri
• Agakombe gato ka pate y’ubunyobwa hari abayita confiture y’ubunyobwa ariko ntago wayisimbuza ifu y’ubunyobwa. Pate d’arachide ziboneka mu ma alimentations.
• Umunyu , agasenda.

uko bitegurwa

  • Oza imboga uzikate uzibize
  • Hashize iminota 45 ongeramo umuceri
  • Reka bibire imibota 20
  • Bisye muri mixeur
  • Umaze kubishya ongeramo pate y’ubunyobwa ubisubize ku muriro iminota 10
  • Shyiramo umunyu n’agasenda uyitegure igishyushye.

Byavuye mu gitabo, la cuisine aux pays du soleil.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe