Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umwana wanjye yica ibintu abizi, nkore iki ?

Umwana wanjye yica ibintu abizi, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 24-01-2018 Saa 09 : 22

Mungire inama, mfite umwana w’umuhungu ufite imyaka 11, namutoje kwiyoza, kwisasira, gutunganya icyumba cye n,akabati ke, gukora isuku muri douche ye, kwimesera, kwiterera ipasi n’indi mirimo yo murugo muri rusange.

Byose azi kubikora kandi neza iyo abishatse iyo atabishaka arikurura nkavuga nabi nkumva namukubita (nkifata bingoye kuko nzi neza ko inkoni ivuna igufa itavuna ingeso kandi atari igihano gikwiriye ku mwana) ariko mfite ikibazo cy’uko atabikora ku gihe, binsaba kumuragira no kumwibutsa numva bingoye ukuntu atabasha kwibwiriza ngo akore igikwiriye mu gihe cyacyo.

Urugero ejo yiriwe murugo naratashye nsanga icyumba cye kirajagaraye imyenda iteye hejuru, tumaze gusenga tugiye kuryama nibwo nabonye ibirenge bye bisa nabi mubaza niba yoze nsaga ntiyoze kandi arangije amashuri abanza ategereje kujya mu yisumbuye aracyari murugo kuko twasabye muri REB ko bamuhindurira ikigo dutegereje igisubizo kuwagatanu. Mumfashe mungire inama, cyane cyane ababyeyi baba barahuye n’ikibazo nk’icyanjye bambwire uko babyitwaye n’umusaruro mwiza bavanyemo. Mbaye mbashimiye !

Niba nawe ufite ikibazo cyangwa ufite ubuhamya ushaka kuduha watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com
photo : shutterstock

Ibitekerezo byanyu

  • Yesu we, uwo mwana wawe ndumva ari photocopy yuwo ntunze mu rugo. nawe ni umuhungu afite 12 ans. naravuze jye nararushye ubu naramwihorereye. ndavuga nti wenda nagira nka 16 ans wenda bizaza. nukuri nanjye ntamubwiye koga, yamara nicyumweru atikojeje amazi. mva kukazi kenshi mu ma samoya nigice zijoro, nkasanga niyigeze yikoza nutuzi, akabikora aruko mubwiye nti jya muri douche ! ni umunebwe kuburyo buteye ubwoba. gusasa, kuzinga supanet, kubika imyenda ye, kujyana esui-main ku mugozi cg mu bimeswa amaze koga, kuvana isahani cg igikombe yariryeho ku meza, ntabikozwa. kdi iyo niriwe mu rugo, mubwira urutonde rwibyo ari bukore akabikora kdi neza ! yemwe, bavandi, mutugire inama. ariko iyo ntacyo navuze arabyihorera !ubu naracecetse, ndamusengera gusa !!

  • Mwiriwe neza !nukuri mw ababyeyi mwe ndabumva murahangayitse,njye rero abana banjye baracyari batoya,inama n abaha nuko mwagerageza kugania n abana mubereka ibyiza byo kumenya kwita kubintu,ikindi byaba byiza mugihe batabikoze mubahaye ibihano,ushobora tuvuge kumubuza kureba television,akamenya ko ayireba ari uko imirimo ye yayirangije.Mbega kumwima ibintu bimwe nabimwe ubona akunze.Kuko ntekereza abana tutabafatiranye kare nibajya muri adolescence bizagorana cyane.Kuko aba atangiye kwiyumva ko yihagije.
    Inama rero nagira abantu bafite abana bato,wenda byazafasha abana bamaze gukura,mugerageze kwigisha abana imirimo yoroheje bakiri bato,urugero : Igisha umwana wawe kumenya kubika ibikinisho,kuva afite umwaka,wenda muri bugirengo ndakabije,buhoro buhoro umwana ukura aziko ari we bireba,niba bafuze mutoze kubika amasogisi ye n amakarso,amenye gupanga inkweto muri etagere,wenda icyizitira ababyeyi akenshi nuko abana bagumana n’abakozi ariko gerageza uko ubonye umwanya.mwigishe kwandurura isahane,mwigishe gutegura ameza,azane sous plats,amenye ko imyenda yambuye agomba kugira aho ayishyira atari ukuyijugunya hasi.
    Twigishe abana kumenya kwiyambika,kuvuga ng umukozi amwambike sibyo,umwana bambika n’umwana muto,wenda mugitondo yiruka agiye kwishuri bamufasha ari ikindi gihe akabyikorera.
    Gusenga byo ntitukabyibagirwe,gusengera umwana ni ngombwa

  • Ruth, nijye wasabye inama duhuje ikibazo ariko wirambirwa komeza inzira y’ibiganiro no gutoza kuko ku myaka 16 hazaba ari kera kandi hazaba hazanye ingorane z’iyo myaka. Uko biri kose ndumva wowe ubabaye kundusha kuko jyewe byibuze iyo yabishatse anyuzama akantungura ibintu byose akabishyira ku murongo ariko ntibirama ntari consistent nicyo kibazo mfite. Ejo naratashye nsanga yogeje ibyombo, yatunganije icyumba cye ariko yamaze koga nijoro ntiyakoropa douche, naraye mushimiye ibyo yakoze neza, mugitondo yabyutse kare atunganya icyumba cye cyari nta makemwa aterera ipasi murumuna we.

    Peace, inama zawe turazishimye ariko abahungu akenshi baratungura nabonye batandukanye n’abakobwa, mfite abakobwa 2 nta kibazo nigize mbagiraho mu myitwarire yabo ariko abahungu 2 mfite baranyahagije (bataye amashati y’ishuri, imipira y’imbeho y’ishuri n’isanzwe bayita mu buryo ntamenya, nta rukweto bamarana kabiri rutaracika, amakaramu nukugura ikarito kubera ukuntu bazitaga, isuku ni ingingo duhora tuganiraho buri munsi,...)

    Dukomeze dushirike ubute turere neza iyo bakuze bamenya ko twababereye ab’umumaro bikadutera ishema. Kandi mboneyeho gushimira agasaro magazine kaduhaye urubuga twunguranaho ibitekerezo tukajya inama.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe