Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye ntashaka ko inshuti zanjye zinsura nkore iki (...)

Umugabo wanjye ntashaka ko inshuti zanjye zinsura nkore iki ?

Yanditswe kuwa 05-01-2018 Saa 06 : 35

Mwiriwe abakunzi ba agasaro ndashaka nanjye mungire inama
Ndi umu mama maze umwaka n’amezi 6 nkoze ubukwe. Ikibazo mfite umugabo wanjye ntaba ashaka ko abacuti banjye baza kunsura.

Maze amezi ane mbyaye murumva ko gusurwa ntaho nabihungira iyo hagize uza kunsura arantonganya ngo ni njye uba wabahamagaye ngo baze bansure kandi siko bigenda.
Ejobundi rero hari umucuti wanjye waje kunsura none umugabo yararakaye ntakimvugisha niyo avuye ku kazi ahita ajya muri chambre nta no gusuhuza umubebe wacu ni ukuri mungire inama y’ icyo nakora. Nsezere ku nshuti zanjye sinzongere gusurwa mbigenze nte koko ?

Ikindi njye iyo ngiye kubasura anyita ngo ndi inzererezi mbigenze nte. murakoze mu gihe ntegereje inama zanyu.

Ibitekerezo byanyu

  • ndumva iyo arigereza surugo.nako nagereza bagira umunsi basurwaho ;ubuse arumva muzaba muri societe itagira inshuti nabavandimwe ?utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi.ubuse abona mwihagije kuburyo mutakenera umuvandimwe ninshuti ?igihe mwagize ibyago nibwo azabibona neza.
    ahubwo iyo nimirabyo tegereza inkuba.afite jzindi ngeso zitarizo.cyeretse niba nawe utarishyashya ukaba ufite inshuti mbi ashaka kugucaho.uzabanze urebe ko inshutizawe atarimbi kuko ushobora kuba wenda warabayeho ubana nabantu bindaya cga babasinzi akabarizo nshuti ufite wenda akaba atabashaka murugo kuko bakomeza kugushora mumico mibi
    so uzamubaze impamvu atabashaka then uzamenya icyo gukora
    urakoze kandi niba byose ataribyo wihangane washatse nabi niko zubakwa.hahahaha

  • Arashaka kuguteranya na buri wese kuko afite ibyo aguhisha afite ubwoba rero ko mu bagusura harimo abazi amabi ye bakazayakubwira.Singuteranya numugabo wawe ariko itegure amakuru mabi kuri wenyuma.KUKO BYAMBAYEHO UBU TUMERANYE NABI AHO AMENYEYE KO NAMENYE AMAKURU YE.AHO GUTERWA NISONI NIBYO NAMUMENYEHO AHUBWO YIRIRWA ANSEBYA KUKO AFITE UBURYO BWINSHI BWO GHURA NABANTU NGUKO GUTAHA IBICUKU ANKUBITA SINAHEZA kukubwira.Gusa singutere ubwoba ingo zose sikimwe ariko senga iyo ni Shitani iri kubasura mu rugo rwanyu.

  • Ubwo nyine biratangiye ! Itege nakataraza kazaza. Umuntu mugikora ubukwe imfura yanyu ikaba ifite amezi ane akaba ashaka kuguca ku bantu, nimumarana imyaka itatu azajya agukorera udushya gusa.Muri make rero, uwo mugabo ni mubi. Icyo yakweretse nagatonyanga mu nyanja. None rero mugore mwiza menya ubwenge ujye ukora gahunda zawe atabizi. Ntugasurwe ahari. Ntukanagende ahari jya ureba ukuntu gahunda zawe uzikora kwa jeux. Nibwo muzabasha kubana. Kuko uwo ntuteze kumuhindura rwose nkubwize ukuri. Shikama usenge kandi umenye urugo rwawe. Naho umugabo mubi we birahagije kubona ikimenyetso kimwe ugahita umenya ko uzaruha ubuzima bwawe bwose. Shikama rero urwane urugamba mu bwenge udahanganye kandi uciye bugufi.

  • Komera niko bigenda mu rugo habamo surprises nyinshi utabasha kumenya mbere yo kubaka. Inama nakugira :
    1)Umugabo wawe ashobora kuba afite ihungabana, wazamuganiriza ukamenya impamvu adashaka ko usurwa cg usura inshuti kuko burya ntawigira umuntu wese agirwa n’abandi. Ikiganiro cyakugeza ku mpamvu nyamukuru ituma imutera uwo mwifato. Ikindi niba agira inshuti wajya uzakira neza igihe zamusuye, ukamwibutsa ko mwazisura cyane cyane mu bihe bidasanzwe (zagize ibyago, kubyara, kurwara,...)
    2)biracyari umuco mu Rwanda ko abantu bajya kureba umwana wavutse mu muryango si inshuti gusa ahubwo n’abo mumuryango mugari, abo mukorana, musengana, .... baragusura. Aha rero ni ikibazo kuko ntabwo abantu bakubwira ko baza kugusura ngo ubahakanire kandi uramenye ntuzamene ibanga ry’urugo ngo ubabwire ko umugabo wawe yanga abashyitsi. Wasanga umugabo wawe yanga abashyitsi abitewe n’ubugugu bwo kudashaka ko ubazimanira, nakugira inama yo kwakira abashyitsi mu buryo buciriritse.
    3)Urugo rwanyu ruracyari ruto, uragomba gukora ibishoboka byose ukamenya kubana mu bwenge ejo utazasanga ubaye nyamwigendaho. Ibyo gutumira abantu iwawe ukabireka, abaje ukabakira mu buryo buciriritse ugakomeza kuganira n’umugabo nubona byanze bikomeje kubateranya uzegere abantu bizewe yabasha kumva ubaganirize ikibazo ufite babafashe

  • ndibaza yumva muzibana mwenyine, wese agira inshuti ? abaye azifite zinamusura yaba yikunda, ikindi abaye adasurwa yaba ari nyamwijyendaho, ubanze umenye inshuti zawe uburyo ziogaragara zishobora kuba ari ibirara ariko nabyo mwabiganiraho, numva wazamusaba mukabiganiraho ukamenya umurongo mubiha nimpamvu yabyo , wakumva ari ugufuha ntanukuri bifite ukamubwiza ukuri . numva aricyo cyabikemura burya nugira inshuti ntizagucike
    kumaherere uwo yazaguta nomunzu amaherezo, umugabo utaha ntaramutse icyo yabyaye arashaka kuzagushyira mukagozi ntihagire nubimenya uzabane wirinde kwiyandarika no gukora ibiteye isoni kurugo rwawe, we uzamureke

  • Mwiriwe ? Ibyo bibaho hari abantu badakunda gusurana muri kamere yabo, akenshi biterwa n’aho yarerewe cyangwa imyumvire yo mu muryango yavutse mo. Bikunda kugaragara ku bavuka mu miryango yifashije cyangwa babayeho bafite icyubahiro runaka. Ubwo rerop kugirango uzabimukuremo biragoye Icyakora niba bacuti bawe ari abagore bagenzi bawe njye ndumva ntakosa ukora gusa uzirinde abashyitsi b’igitsina gabo kuko byaba bibi cyane. Icyo ugomba gukora : 1) Gerageza kugabanya ikaze uha abagusura ujye usurwa gacye gashoboka kandi abagusura ntibakabigire akamenyero ujye wemerera uwo bigaragara ko ataheruka kugusura. 2) Panga amasaha yo gusurwa kandi ibiganiro bijye biba bigufi nibiba ngombwa umushyitsi atahe kare umugabo wawe ataraza. 3) ujye wirinda kwakira abashyitsi ukoresheje amafaranga menshi kuko biragaragara ko nabyo byamubabaza. 4) muzabiganireho nubona yanze guhinduka ukomeze ukurikize izo nama, kandi nawe nujya ugira uwo usura Ujye ubikora mu bwenge ngo utamubangamire ariko uzirinde kubwira inshuti zawe ko umugabo wawe adakunda abashyitsi ujye ubabwira ko aba ananijwe n’akazi, kugirango batazaguha akato n’urugo rwanyu. Murakoze.

  • Njyewe ndumva impamvu adashaka ko inshuti zawe zigusura nuko yagushatse nubundi uri wa mukobwa wibebera mubigare byabakobwa kandi akabona ntanyungu mukura mubyo mukora buretse ibikorwa bibi niyo mpamvu izo nshuti zawe atazikunda, kandi ikindi buriya abona utajya ukura mumutwe nubundi naho ushakiye ugishaka kujya muri ibyo bigare,rero inama nakugira nuko wasubiza amaso inyuma ukareba koko nimba abo wita inshuti mubyukuri ari inshuti nyazo kuburyo wazizera cg ugashaka izindi nshuti zikungura ubwenge atari zazindi zambere zikujyana mungeso mbi.urakoze kubyumva

  • None se inshuti zawe azigaya iki ? Ntabwo byumvikana ko umuntu yakubuza gusurwa ntacyo anenga abo wita insuti.iyo inshuti zawe zigeze iwawe se zitwara zite ? zimenya ko washatse cg bagira ngo uracyari nka mbere ? none se yari azizi mbere yuko mubana, bwo se yazitwarahaho ate ?

    umugabo wawe se arakuruta mu myaka, murangana bimeze bite ?

    hanyuma sinzi niba uwo mugabo mwarabanye muziranye neza. uretse iyo baje mu rugo uzi neza ko ntahandi aziranye nabo bantu yanga ko babasura ? ibyo nabyo ugomba kubigenzura. asanzwe abazi ari nkabakobwa yigeze gushaka wenda bakamwanga cg akabona badahuje byaba byumvikana ko atabashaka iwe kuko wenda bimutera ipfunwe.

    Niba umugabo yarakubwiye icyo abahora, uzafate umwanya ubitekerezeho urebe ko nta kuri afite. hari inshuti zagusenyera ubwo ibyo ugomba kubyitaho.

    niba atarabikubwiye uzabimubaze kandi azaguhe igisubizo. uzamubwire ko bikugoye kumva icyo agusaba igihe nta gisobanuro aguhaye. hanyuma ugomba kumenya ko natangira gutyo ukamureka bizagera aho bikabatanya. ntabwo uri umwana uri umufasha ntabwo umuntu ukuze bamubuza ikintu nta mpamvu. ntabwo bamutonganya ngo yakoze ikintu. baramuganiriza nkabantu bakuze bungurana ibitekerezo. ubwo ucyubaka ugomba kubyitaho kuko bino bigeza ingo kure.

    umugabo ushaka kuguca ku bantu nta mpamvu ni ukumwitondera kuko akenshi bishyira ku ihohoterwa mu ngo.

    none se uretse inshuti zawe abo mu muryango wawe bo abareba ate ?

    inkuru yawe ibuze ibintu byinshi byatuma abantu baguha inama ifashe. ugaruke ubisobanure tugire aho duhera.

  • Yewe, ndumva bitoroshye ! gusa icyo navuga ni ugutumiza imiryango yanyu hakarebwa uko mwahuza mwembi ,murakoze.

  • Ikibaxo turagihuje muvandi ihangane,gewe niwacu yarahambujije,iyo abange abo murugo bansuye arabasekera ariko bahava NGO ntibagira icyo bakora,dufite icyo gukora niyo ahasanze umu client uyu munsi nejobundi akayahusanga,ararakara yanamusuhuza akamwihorera ubwo murugo iyo dutashye ntituryama,navuze icyo bakora buretse Imana yo nyine gusa,on ngeze gutaha ubukwe bwa musaza wange twajyanye ariko twaratashye arankubita ntwite India ivamo NGO sinkajye mubantu mbamberekako babonye umugabo,muvandi zubakwa kwinshi nange narumiwe nkomezwa no kwishyura mu Mana niyo mushobola byose nawe rero senga.cyane harubwo wowe yazahinduka dore ko mukiribato

  • njye numva wabimuganirizaho ukumva icyaba gituma arakara iyo wasuwe cy hari abo wasuye. yego nanjye sindubaka ariko hari abagabo bafuha bakaba bakeka ko wenda uba uri kubonana nabandi cyane cyane iyo murushanwaho imyaka itari mikeya.

  • umva ubaha umugabo wawe ibyo agusaba ubimuhe abo bacuti bawe sibo bazakubakira, nusenya bazaguseka kandi bazakuvaho, icyiza rero ni ukumvira umugabo wawe rwose, kukubuza kuzivugisha hari impamvu aba atazishaka kandi ikomeye,
    zimwe mu mpamvu atazishaka nuko ushobora kuba warashyingiwe warakunda kwidagadura,gusohoka,kujya mu tubyiniro, kunywa inzoga,waratakaje ubusugi kd warabigizemo uruhare,kuba warakundaga ibigare,....

    none rero ubaka urwawe ureke abp bacuti bawe, uhindure uko warubaho mbere yo kubaka. urakoze

  • Gusurwa sibi pe,ariko se aho ntiwasanga igitsina gabo aribo bagusura cyane bawe atabazi ?.ubigenzure neza,hanyuma wowe numugaboubyumvikaneho pe naho ubundi rwasenyuka ntaho muragera pe.

  • Yewe uwo mugabo noneho arandangije pe. Amoko aragwira. Umuntu wanga abashyitsi mu rugo se yumva muzibana kuri iyi si mwenyine. Urugo rwubakwa na 2 kandi rukagira inshuti. Abakubwira ngo ugabanye ikaze bo baragushuka pe. Ariko uzi umuntu uguha umwanya we akagusura muri iyi Kigali ? Ibaze ubyaye ukava ku kiriri ukonsa ugacutsa ntihagire umuntu n’umwe uza kugusura ! Ibaze ugize ibyago ntihagire n’umwe uhagera ! Umuntu washubije inyuma mu mahoro se ugirango mu byago yahagera ?

    Jye ndumva agufata nk’umwana utazi guhitamo inshuti kandi ibyo nabyo ntiyabigira rusange ngo aguce ku bantu bose. Hari uwo afiteho ikibazo arakubwira uti uriya muntu umwitondere si umuntu mwiza ariko ntabwo wabuza abantu kugusura pe. Ubwo se mwebwe nta muntu musura ?

    Uzamwegere muganire umubaze impamvu adashaka ko urugo rwanyu rugendwa niba ari ikibazo afite ku muntu runaka cyangwa niba ariko ateye. Uzamubwire uti umugabo umwe agerwa kuri nyina kandi abantu ni abandi

  • Sha vraiment mwakoze cyane ku nama zanyu rero njye nakuze nta bigare ngira bigira imico mibi abashuti banjye ni abo twagiye turirimbana muri za chorale. Gusa we ankundira abo mu muryango iyo baje ana depensa amahera menshi abakira. Abo adashaka ni abatari aba familiers.Nta gitsina gabo kijya kinsura usibye ko ntanabyemera. We imyumvire ye yumva umuryango we umuhagije donc ntawo hanze yamufasha ikintu. Naho kumenyana twari tuziranye ariko umuntu ni mugari kuko kuva 2002 twari tuziranye

  • narinziko ari urwange gusa !!!! ihangane bibaho nange maze 20ans nubatse sinsurwa ariko we abo ashatse baramusura (abacuti be ) ntawe ngeraho kuko sinamusaba itike ko ngiye gusura kanaka mbese narumuwe !!!kandi igitangaje nabene wacu iyi baje aduta muri salon akigira mu cyumba !!! nkubu maze imyaka ntagera iwacu kandi mfite umuryango nubwo nta babyeyi ariko abandi barahari !!!! jya ubyereka Imana niyo izi byose !!!

  • Nibyo umuntu ni mugari pe gusa hari icyo namenye nuko kubaka urugo ari uburyarya ataribyo ntimwabyumva kimwe abantu ujye ureka bagusure adahari kdi nawe niba ukora ujye ugerageza frws yawe uyakoremo igikorwa kigaraga ubona ko ashima nyuma ubundi uzamusohokane muganire umubaze abashyitsi akunda uko bameze nyuma bizatuma umenya impamvu yabyo niwumva atabakunda nyine bizagusaba imbaraga zo kujya umwerera imbuto cyane kugirango abone ko utandukanye nuwo yakubonagamo icyo gihe bizatuma umukundisha abantu b inshuti zawe kdi nawe wite kunshuti ze cyane
    naho gukurira murusengero nshuti nibyo kwitondera kuko niho haba abantu birirwa mungo zabandi bidafite gahunda nanjye ndakijijwe ariko urukururano rwabo sindukunda pe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe