Ibishyimbo by’ imitonore birimo imiteja

Yanditswe: 02-01-2018

Ibikoresho :

Ibitonore 1/2kg
Imiteja wafata n’ikiganza ivanyeho imigozi ikasemo duto
Karoti 2 wakazemo uduce duto
Igitunguru cy’umweru
Amavuta ya beurre/butter

Uko bikorwa

Togosa ibitonore bishye neza
Mu yindi safuriya togosa imiteja ivanze na karoti
Fata ipanu ushyireho amavuta ya beurre/butter
Namara gushyuha, shyiramo igitungu cy’umweru,
Sukamo ya miteja na karoti uvange gato ushyiremo na bya bitonore.
Vanga neza hashire nk’iminota 3 ubitegure bigishyushye nk’imboga.

Violette

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe