Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uko wakoresha ipapayi ukagira umusatsi mwiza

Uko wakoresha ipapayi ukagira umusatsi mwiza

Yanditswe kuwa 02-01-2018 Saa 09 : 58

Kurya ipapayi cyane ndetse no kuyisiga inyuma ku ruhu ngo bifasha umuntu kugira uruhu rusa neza.

Hari inyungu eshanu ziboneka mu gukoresha ipapayi kenshi nk’uko bitangazwa na elcrema.com

Iha umusatsi vitamini
Ipapayi ifasha umusatsi wawe guhora usa neza. Ibi ngo ni mu gihe wafata ipapayi ukayivanga n’imineke ndetse na yawurute, ukabishyira mu mutwe, nyuma yo kumuka mu mutwe ukamesamo n’amazi ashyushye nyuma y’iminota 30.

Ifasha umusatsi gukura neza
Niba wifuza ko umusatsi wawe ukura kandi neza ngo ni byiza ko ku ifunguro ryawe ibonekaho byibura gatatu mu cyumweru, ibi ngo birinda umusatsi kunanuka.

Ifasha kurwanya imvuvu
Mu gihe ufite imvuvu ngo gukoresha ipapayi mu mutwe byagufasha, aha ngo ni ugufata ipapayi ukayivanga na yawurute hanyuma ukabyifashisha mu gihe umesa mu mutwe nyuma ukaza kunyuguza umusatsi n’amazi meza.

Pamela

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe