Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Folorunso alakija umugore wa kabiri ukize muri Africa

Folorunso alakija umugore wa kabiri ukize muri Africa

Yanditswe kuwa 24-12-2017 Saa 00 : 06

Folorunso yavutse 1951 mu muryango wa chief L.A.Ogbara muri Nijeria. ni umunyanigeriyakazi,akaba ari umwe mu bagore bakize muri Africa akaba ari na none mu bagore b’abirabura bagaragaye kuri forbes magazine. Akaba akora ubucuruzi bwe mu bijyanye n’imideri akaba ari umuyobozi wa rose sharonn prints limited ndetse akaba ari n’umuyobozi wungirije wa famfa oil limited.

Yatangiye akazi akora muri Merchant Bank ya Nijeriya. Yaretse ako kazi mu myaka ya za 80 ajya kwiga ibijyanye no guhimba imideri mu Bwongereza. Nyuma y’imayaka micye yasubiye mu gihugu cye atangira gukora imyambaro ku izina rya Supreme Stitches, iyo myambaro ikaba yarakunzwe n’abanyanijeriyakazi bajijutse.

Kuri ubu afite imyaka 65 akaba ari umugore wa kabiri ukize muri Afurika, nyuma y’ umukobwa wa Dos Santos bivugwa ko ari we wa mbere ukize muri Afurika. Umutungo wa

Folorunsho ukaba ubarirwa muri miliyari ebyiri z’amadollari. Umutungo we munini ukaba kuri business ye icuruza ibitutuka kuri peteroli yitwa Famfa Oil. Afite kandi n’umutungo w’amazu.

Folorunso alakija akaba yarashakanye n’umunyamategeko Modupe Alakija 1976 muri lagos,Nigeria babyarana abahungu bane.

Byavuye kuri google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe