Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wakoresha urunyanya usukura uruhu rwo mu maso

Uko wakoresha urunyanya usukura uruhu rwo mu maso

Yanditswe kuwa 08-11-2017 Saa 04 : 05

Nkuko abashakashatsi babivuga urunyanya rukungahaye kuri vitamin nyishi harimo vitamin c ishobora kugufasha gutuma uruhu rwawe rworoha no gutuma inkovu watewe n ibiheri zivaho.

Ibikoresho

  • Urunyanya:1
  • Umunyu :akayiko 1/2
  • Amazi ashyushe :ibikombe 2

Uko bikorwa

  1. Suka ya mazi ashyushye mu ibase
  2. Fata isura yawe uyubikeho hejuru kugirango umwuka ushyushye ukugeho ufungure utwenge tw uruhu. Wirinde ariko kwegereza cyane kugira ngo udashya.
  3. Fata urunyanya urusature mo 2
  4. Shyiraho umunyu hejuru ushonge
  5. Isige mu maso hose uzengurutsa, ntusige ku maso
  6. Tegereza iminota 20 kugirango bikore neza
  7. Bihanangure bisanzwe

Uko ukoresha kenshi urunyanya niko inkovu zawe zigenda zivaho , n’ ibiheri ndetse woroshya uruhu rwo mu maso,ushobora kubikora gatatu mu cyumweru.

Pamela

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe