Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Inkomoko y’abasore batera ivi basaba abakobwa kubana

Inkomoko y’abasore batera ivi basaba abakobwa kubana

Yanditswe kuwa 03-11-2017 Saa 03 : 19

Hashize iminsi abasore bo mu Rwanda batangiye kwiga umuco wo gutera ivi mu gihe bari gusaba abakunzi babo ko bubakana urugo. Ni ibintu rero mu minsi yo hambere byagaragara mu ma film yerekana imico y’ahandi ariko mu Rwanda byari bitaragerwaho.

Ubu rero ni byo bigezweho muri Kigali ndetse hafi ya buri musore ushaka gukora ubukwe muri iyi minsi abikorera umukobwa akunda .

Nkuko tubikesha urubuga rwa bibamagazine, gutera ivi rimwe ni umuco uturuka cyera mu bihugu by’I Burayi aho umurwanyi wabaga agiye guhabwa ipeti ry’ umurwanyi w’icyubahiro cyangwa se udasanzwe yapfukamaga imbere y’umuntu ukomeye, umwami cyangwa umwamikazi agatera ivi imbere ye ashaka kumwereka ko amwubashye kandi atazamuhemukira.

Kuri ubu ni umuco rero wadutse mu Rwanda, wenda hari ababikora bazi icyo bisobanura ndetse bakaba nabo bari kwereka abakunzi babo ko babubashye kandi ko babihaye wese ntacyo basize. Gusa na none gutera ivi bisigaye ari ibigezweho cyangwa se ari kubikora nk’umuhango dore ko hari ngo n’abatera ivi amanama y’ubukwe yatangiye, cyangwa se bagashwana nyuma yo gutera ivi.

Gusa nanone umusore utera ivi asaba umukobwa ko babana bigaragara nkaho biri romantique. dore ko abasore benshi baba biteguye icyo gikorwa , bagiye ahantu heza rimwe na rimwe hanatatse mu buryo bwihariye ndetse hari abari bubafotore muri icyo gikorwa.

Ese wowe igikorwa cyo gutera ivi ugifata gute ? Duhe ibitekerezo byawe hasi y’iyi nkuru.

Astrida

Ibitekerezo byanyu

  • Waba wiriwe uterura imifuka ya 100 kg.
    Hanyuma ukajya gutera ivi.
    Ibyo bikora abahaze.bafite ku mufuka.

  • Ibi ntabwo ari umuco wi wacu i Rwanda ! Nta mugabo wo gupfukamira umugore ! Ntibibaho rwose. Ntimukigane ibyahandi mukurikize umuco wacu. Murakoze. Annet

  • Mubyukuri Iyo Uteye Ivi Kukarubanda Sha Umwana Abona Ko Utamuryarya Kabisa Bigaragaza Ko Umwemera Byogupfa Iyo Ubikoze Sha Niyakwitesha Mbambaroga

  • Njyewe haricyo nibaza ?! iyo musobanuye ko Gutera ivi aribyo bigaraza ko umuhungu yubashye umukobwa bivuze aribo babana akaramata ? c abadatera ivi ntabwo baba bakundanye none bitarabaho ntabakundanaa babagaho1 ??? nkawe mukonbwa uvugako kuguterera ivi aribyo bikwereka urukundo natabikora bizagenda bite ?

    for my side ntamuntu w’umusore uzavamo president cg undi muntu ukomeye wo kwirirwa apfukamira umukobwa rwose ntamumutwe ,naho abagore bahera babasuzugura jye bintera umujinya rwose munjye mwibukako ubusirimu nimumutwe ntabwo arugufata imico yo hanze ukazan iwacu basore munjye muba abantu bari proffessional nkabiteguye kuba imitwe y’urugo rws thx

  • Ni byiza cyane ikibazo Nuko ababikora
    Baba batazi icyo bisobanura akenshi
    Bakabikora nkumuhango kuko nabonye
    Nabandi ababikora . ahubwo abasore
    Bajye batera ivi babifite ku mutima
    Atari ikigare

  • Kuba umugabo ariko si ukwikakaza nkuko mubyiyumvamo.Normalement iyo ushaka icyubahiro uragitanga umukobwa numuterera ivi ntibituma agusuzugura ahubwo ahita abona ko uri umugabo uciye bugufiya kandi mumenye ko nubwo tudakunda udusuzugira abagabo ari dukunda abadore bari humble umwe uzagukosereza akakubwira ati mbabarira,atabaye nka bamwe bihagararaho ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe