Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ese koko kombucha ni icyo kunywa kivura indwara ?

Ese koko kombucha ni icyo kunywa kivura indwara ?

Yanditswe kuwa 12-10-2017 Saa 12 : 48

Kombucha, Bamwe banayita kambuca. Iki kinyobwa cyabaye gikwira bamwe bati ni umuti, abandi bati itera akanyabugabo mu buriri, n’ibindi byinshi biyisingiza.

Ese kombucha ni iki ?
Mu bindi bihugu bayita icyayi (tea). Nta mugayo kuko ibyo ikorwamo by’ibanze harimo amajyani y’icyayi.

Mbere yo gukora kombucha uba ufite icyitwa ikinyabuzima. Icyo kinyabuzima ni uruvange rwa bagiteri n’imiyege (bacteria and yeasts /bacteries et champignons).

Nyuma yo gucanira amajyani n’isukari, uvanga na cya kinyabuzima ugatereka (ugatara).
Nyuma y’igihe runaka gihera ku cyumweru kuzamura, uramimina ugasigarana ikinyabuzima cyawe na kombucha.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kombucha iba irimo :

  • Vinegar (vinaigre)
  • Vitamins B zitandukanye
  • Caffeine nyinshi bitewe na ya majyani

Alukolo igenda yiyongera uko uyibika igihe. Ubu muri USA bayishyize mu byo kunywa bisembuye kuko iyo bakiyarura iba ifite 0.5% alukolo. Kandi iba yatunganyirijwe mu ruganda. Mbwira rero zimwe zo mu ngunguru uko biba byifashe !
Ibindi binyabutabire byinshi binyuranye (chemical compounds/composés chimiques)

Ese koko ni umuti ?
Oya rwose peeee !! Nubwo kubyemeza uwayinyoye bigoye, gusa kombucha nta ndwara n’imwe bizwi ko ivura cyangwa irinda.

Icyakora, kuko n’umunywi w’itabi akubwira ibyiza byaryo kandi akanaguha ubuhamya, ntitwahakana ko abayinywa ntacyo ibamarira kuko inarimo utuvitamini.

Kandi koko iyo ikozwe hakurikijwe uburyo bwiza, ni icyo kunywa gifasha mu igogorwa, no mu mikorere y’umubiri.

Ariko bitewe nuko yengwa n’abantu ahanini batabisobanukiwe bashobora no kuvanga muri yo ibyangiza umubiri.

Ingaruka
Kugeza ubu bitewe nuko alukolo irimo igenda yiyongera, nyuma yo kuyinywa ishobora guteza ibibazo mu gifu birimo kuruka, isesemi no kubyimba umwijima
Kuko irimo imiyege, uyinywa aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara ziterwa n’imiyege
Kugira uruhu n’amaso by’umuhondo (jaundice), ikimenyetso cyuko umwijima wangiritse

Bitewe n’isukari iba irimo, bigira ingaruka iyo ubazwe kuko bituma igipimo cy’isukari iri mu maraso kizamuka

Caffeine irimo itera impiswi
Ku bagore batwite ni ikizira ho peee
Ku barwayi ba diyabete itera ikibazo ku isukari iri mu maraso
Iyo ikorewe mu kintu cy’icyuma (niho bayita karigazoke) , ya vinaigre izivanga n’icyuma bikore ikindi kintu cy’uburozi.

Inama
Mu gihe ubushakashatsi nta kindi buragaragaza, OMS ; ikigo cyita ku buzima ku isi, itarabyemeza, gendera kure kombucha kuko aho kugukingira yakwangiza. Niba uhisemo kuyinywa, ibyiza nuko wasobanuza abahanga cyangwa ukayikorera.

Source : umutihealth.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe