Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Potaje y’ibihumyo

Potaje y’ibihumyo

Yanditswe kuwa 31-01-2018 Saa 12 : 08

Ibikoresho :

  • Ibihumyo 1 kg
  • Inyanya 3 nini
  • Poivron 1
  • Igitunguru 1 gito
  • Tungurusumu uduce 2 duseye
  • Persil ziseye
  • Amavuta ibiyiko 2
  • amata cyangwa creme fraiche,
  • umufa

Uko bikorwa :

  1. Tunganya ibikoresho byose ubironge unabikate
  2. Shyira amavuta mu isafuriya ushorerane n’ibitunguru na poivron
  3. Bimaze gushyuha, amavuta amaze gushya wongeramo tungurusumu ziseye na persil
  4. Shyiramo inyanya upfundikire iminota 3
  5. Shyiramo ibihumyo ugaragure iminota 15 niba ari ibibisi niba waguze ibyo muri boite bimazemo iminota nk itanu
  6. ongeramo umufa cyangwa amazi yabize bireke bibire
  7. bimaze gushya bishyire muri mixeur ubisye
  8. sukamo amata cyangwa creme fraiche byongere bibire iminota 5

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe