Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Wari uziko Persil zatuma ugira uruhu rwiza ?

Wari uziko Persil zatuma ugira uruhu rwiza ?

Yanditswe kuwa 11-09-2017 Saa 09 : 51

Ubusanzwe persil zimenyerewe nk’ibirungo bihumuza neza ibiryo ariko burya sicyo imaze gusa kuko hari indi mimaro ifite irimo kugufasha kugira uruhu rwiza.

Iyo persil ikoreshejwe isizwe ku ruhu, kubera ko ikize kuri Vitamin K , Vitamin C no kuri beta carotenes, bifasha uruhu ibi bikurikira :

  1. • Kurinda uruhu gusaza vuba
  2. • Kuvura ibiheri n’amabara yabyo
  3. • Kuvura inkovu
  4. • Kurinda uruhu gukanyarara n’ibindi

Uko persil yisigwa mu maso :

  • Ufata utubabi twa persil wafunga mu ntoki ukabisya muri blender.
  • Ongeramo ibiyiko 2 bya vinaigre de cidre ( vinaigre ikorwa muri pommes)
  • Ongeramo ibiyiko 3 bya yaourt
  • Karaba mu maso usigemo urwo ruvange ureke bimareho iminota 20 ubone kubikaraba
  • Jya ubikora kabiri mu cyumweru uzagenda ubona impinduka nziza ku ruhu rwawe rwo mu maso.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe