Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Inama zigirwa abafite uruhu rukanyaraye

Inama zigirwa abafite uruhu rukanyaraye

Yanditswe kuwa 05-09-2017 Saa 15 : 25

Kugira uruhu rukanyaraye usanga bibangama kuko bituma usa nabi ndetse bikanatuma uruhu rusaza vuba rukagira iminkanyari. Ariko rero ushobora kwirinda uruhu rukanyaraye ukoresheje uburyo bwiza kandi bworoshye.

Kunywa amazi ahagije : Ni ingenzi ko umuntu anyw aamazi ahagije ariko cyane cyane ku muntu ufite uruhu rukanyaraye kuko hari bwo uba ubiterwa no kutanywa amazi ahagije. Ongeraho kurya ibiribwa kibize ku mazi nk’inyanya mbisi, concombre, pomme, water melon

Kurya ibiribwa bikize kuri omega 3 : ihatire kurya ibiribwa bikize kuri omega 3 nk’amafi, amavuta ya colza n’ibindi

Hitamo amavuta ajyanye n’uruhu rwumye : kumenya amavuta ajyanye n’uruhu rwumye nk’amavuta arimo huile de coco, ayarimo beurre de karite, ayarimo ubuki n’andi.
Ibi ni ibintu by’ingenzi umuntu ufite uruhu rwumye agirwamo inama . iyo bikurikijwe bituma uruhu rwawe rworoha mu gihe gito.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe