Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Ndashima Imana yankijije kanseri y’ibere

Ndashima Imana yankijije kanseri y’ibere

Yanditswe kuwa 24-08-2017 Saa 23 : 58

Nitwa Diane Kamdia ndi umudamu,ndubate mfite umugabo n’abana 4 n’umwuzukuru umwe. Ndi umukiristu ndakijijwe, Yesu ni umwami n’umukiza wanjye.

Uyu mwanya nifuje kwandika ubu buhamya kugirango mbugeze kuri benshi, mbonereho no gushima Imana mbinyujije mu nyandiko ku mirimo itangaje yankoreye.

Mu 2009 mu kwezi kwa cyenda nibwo namenye ko mfite uburwayi mu ibere kuko harimo ikintu kipfunditse ntashoboye gusobanukirwa kandi sinaribwaga. Nibwo nabyeretse umu docteur muri CHUK ari naho nakoreraga, ubwo bankoreye ubizamini baza kunyohere King Faycal gukoresha ibipimo (biopsy).Tariki ya 09/11/2009 nibwo nahawe ibisubizo bimbwirako ndwaye kanseri y’ibere.

Naratashye namwe murabyumva uko byari bimeze. Ndibuka ko nandikiye abanyeyi banjye message na muramu wanjye mbura numwe wansubiza nabo ntibyaboroheye kubyakira.

Nageze mu rugo ninjira mu cyumba ndapfukama mbwira Iman anti: Mana umpe zo kwakira iki kigeragezo, unkomeze kugirango nanjye nkomeze abana n’umuryango wose. Imana irabimpa ndakomera p. Impa ijambo 1 carith 1:13 rivuga ngo nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu …

Ndibuka ko umwana muto yinjiye mu cyumba asanga mpfukamye arambazi ati Mana kubera iki ugeze mu cyumba ugahita usenga?Ndamubwira nti numvise gusa ngomba gusenga, arambwira ati hari ikintu umpishe mama.

Ubwo natangiye gahunda zo kwivuza, Imana impa kugirira umugisha ku bantu. Navuga ngo ikibazo cyanjye Imana igishyira ku mitima y’abantu benshi,abantu baritanga n’uburyo mu buryo ntabasha kuvuga imiryango, inshuti,aho nakoreraga CHUK bankoreye ibintu ntazibagirwa ubuzima bwanjye bwose. Mu kwezi kumwe nari mbonye amafaranga yose yo kwivuza mu Buhinde.

Kwandika ibi bintu ntabwo binyoroheye keretse iyo mbyatuje akanwa kanjye nibwo mwabasha kubyumva cyane.

Tariki ya 13/12/2009 nibwo nagiye MIOT Hospital mu Buhinde nyuma y’amezi atatu nkomeza traitement . ikintu cyaje kumerera nabi ni imiti bita chimiotherapie. Ni imiti ikomeye ikumaraho akantu kose k’akoya guhera ku musatsi, ariko navuga ko itangizeho ingaruka cyane nkuko nabonaga abanda bameze.

Nyuma y’umwaka nagize amahirwe nza kubona visa nza hani muri USA ari nah ntuye ubu, nkomeza gusuzumwa, kugeza uyu munsi ndi muzima imyaka ibaye 7 hafi 8.

Nkaba nshimira Imana yanyongereye iyi minsi yo kubaho, kandi mu burwayi bwanjye narushijeho kwegera Imana no gutinyuka kuyivugira kuko narayibonye ikora ibitangaza. Njya numva aho ngeze hose nababwira ibyo Imana yankoreye.

Ndizera ko ubu buhamya buzasomw an’abantu benshi bazafatanya nanjye gushima Imana.

Ikindi kintu nasanze gifasha mu kibazo icyo aricyo cyoseni ukwiyakira. Iyo utiyakiriye urahahamuka.

Bene data, abo dusangiye gucungurwa, mumfashe gushima Imana no kuyiha icyubahiro ku mirimo yakoze

Diane Kamdia
USA- Tucson Arizona

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.