Ahabanza » Umuryango » Kurera » Icyo wakora igihe umwana wawe akubita abandi bana

Icyo wakora igihe umwana wawe akubita abandi bana

Yanditswe kuwa 21-08-2017 Saa 03 : 21

Umubyeyi wese aba yifuza ko umwana we aba afite ikinyabupfura kandi azi kwitwara neza mu bandi bana ntababangamire. Iyo atariko bigenze rero umwana akaba umunyamahane ku buryo ahora akubita, asunika, abwira nabi abandi n’ibindi bkibyo, icyo gihe umubyeyi arahangayika kuko benshi baba bavuga ko yareze nabi uwo mwana.

Reka tubanze turebe impamvu zitera abana kurwana n’abandi

Ubwoba: Umwana utarigishijwe kuvuga ibyo ashaka usanga agira ubwoba bwo kuvuga icyo yifuza noneho akitabaza imbaraga. Nubwo ubwoba buba butagaragara muri we ahubwo ukaba wamwita umwana utagira ubwoba ukurikije uko umubona ariko aba abufite muri we. Ni nacyo gitera abana bamwe barwana n’abandi kutarira, kudasaba ubufasha mu gihe abukeneye, …

Gutereranwa: umwana watereranwe akabura wa mutekano abana bizera ku babyeyi nawe ashobora kugaragaraho ibikorwa by’urugomo no kurwana n’abandi. Uzasanga ari nabyo bimutera ubwoba kuko yumva ko nanavuga ntawuri bumutabare.

Kubwirwa nabi igihe agaragaje ibitagenda
: Niba umwana aza agusanga akubwira ibimubangamiye, akuregera ko murumuna we amwatse igikinisho ugahita umucecekesha nkaho we nta burenganzira agifiteho, ntunamusobanurire impamvu agomba guharira umuto, ubutaha ntazagaruka kukubwira ahubwo azamukubita.

Kwitirira umwana ibikorwa bye: Iyo umwana akunda kurwana ugasanga yaritiriwe ibikorwa bye birushaho kumujyana kure aho kumugarura. Si byiza guhora ushyira amakosa ku mwana uziho imico yo kurwana utabanje no gushishoza.

Gukubitwa cyane: nkuko twigeze kubibona ubwo twavugaga ku ngaruka zo guhana umwana umubabaje umubiri, iyo umwana akubitwa kenshi aba yumva ko azira kuba nta ntege afite aho gutekereza ko azira ikosa yakoze. Ibyo bimwubakamo kumva ko nawe abamubangamiye arusha imbaraga azajya abakubita.


Icyo umubyeyi yakora

  • Hita umubuza gukomeza kurwana ako kanya
  • Irinde kuvugira hejuru ugabanye ijw
  • Mutoze kugenzura umujinya we. Mubwire uti ndabizi ko wari ufite umujinya ariko ntukarwane. Iyo urakaye ushobora kubivuga uti urandakaje aho kubimubwirisha kumukubita. Mwigishe n’ubundi buryo bwo guhumeka wits aumutima nabyo bigabanya uburakari.
  • Muganirize ku ngaruka zo kurwana no kutabasha kugenzura umujinya we
  • Jya umushimira igihe yabashije kugenzura umujinya we ntarwane
  • Ntukamuhanishe kumukubita igihe yarwanye n’abandi bana
  • Murinde imikino na filimi z’imirwano zerekana ko uwarwanye cyane ariwe uba intwari

Kurera umwana ufite imico yo kurwana usanga bitoroshye ariko na noneumubyeyi ntiyaterera iyo. Ni byiza gukurikiza inana ugiriwe ariko na none ukibuka ko urugero rwa mbere arufatira kuri wowe.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • Urugero runini umwana arufatira ku babyeyi.Niba mu rugo rwanyu hahora intonganya n’indwano byanga bikunda abana muzabyara hari uzavamo agafata urugero rwanyu.Babyeyi rero ni mwirinde ingeso mbi zishobora kubera urugero rubi abo mwabyaye.Umwana ukuriye mu rugo rurimo umutuzo nta kuntu nawe atakura atekanye.

  • Mwanzuye neza,muti urugero fatizo ruva ku babyeyi, nibyo koko kurera neza utararezwe neza biragoye ariko iyo usoma ugenda wiga uretse n’umwana nabakuru bagenda bihugura mubyo batabashije kubona mubabareze. Ndashima Agasaro magazine ku nama nziza mugeza kubasomyi banyu

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.