Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uburyo bwo kurera abana bakumva ko ubafata kimwe

Uburyo bwo kurera abana bakumva ko ubafata kimwe

Yanditswe kuwa 24-07-2017 Saa 10 : 49

Mu miryango irimo abana barenze umwe usanga ikibazo cy’ubusumbane mu bana giteza ibibazo. Ababyeyi bamwe barabasumbanya ku buryo bugaragara aariko hakaba n’abashaka kubafata kimwe nabo bakabikora mu buryo bubi nko kubara ibyo bakeneye bakabagabanya ibingana, kubaha umwanya ungana n’ibindi.

Ibyo n’ubundi urabikora ariko ntihabure umwana uvuga ko arenganwa ishyari hagati yabo rikanga rigakomeza. Ni muri ubwo rwego rugiye kureba uko byakorwa neza ngo abana bose biyumve ko umubyeyi wabo abakunda kimwe.

Ibyo umubyeyi akwiye kumenya :
Menya ko umwana wawe akenye gufatwa ku buryo bwihariye kuko arihariye :
Nkuko twabivuze tugitangira abbayeyi bamwe batekereza ko gufata abana kimwe ari ukgend augakatamo ibyo bakenye buri wese agafata ibingana n’ibyo undi yafashe.

Umwana ntakenye ko umuha ibinga n’ibyo wahaye undi ahubwo akeneye ko wita ku mwihariko we n’ibyo akeneye. Urugero niba uhaye abana umwanya wo gukina nabo witekereza ko bose bakeneye ko mukina umukino umwe kandi uzi neza ko buri wese afite uwo wakunda. Fata umwanya ukine n’umwe umukino akunda hanyuma n’undi nawe uzi kumuharira umukino akunda

Buri mwana we akenye kumva ko yihariye ku mubyeyi we kandi ko uwo mwihariko uwitaho uko umenya abana bawe ukamenya ibyo bakunda niko uzabasha guhaza ibyo bakwifuzaho

Ni gute umubyeyi yaba umunyakuri mu gufata abana bose kimwe ?

  • • Buri mwana wese ujye umuha amahirwe yo kumugaragariza ko yihariye
  • • Menya imbaraga , umushobozi n’imyitwarir y’abana bawe uhe ugaciro buri icyo umwe yihariyeho. Aha wirinda gushaka kumvisha abana bawe ko bose bagomba kuba nkaho ari umuntu umwe. Iyo utangiye kubagereranya bitera guhangana hagati yabo.
  • • Imera umwana wawe uko ari. Mwereke ko umukunda uko ari kose ukamukundira ibyiza bye n’ibibi bye yihariyeho.
  • • Menyesha abana ko ubakundira umwihariko wabo. Niba umwana umwe akubajije umwana ukund acyane muri bo ntukagire uwuvuga ko ukunda cyangwa se ngo uvuge ko bose ubakund aurekere gusa. Vuga icyo ukundir aburi umwe yumve ko akunzwe kubera umwihariko we
  • • Jya uha buri mwana umwanya we wihariye wo kubana nawe
  • • Irinde guha imfura umutwaro wo kuber abarumuna be urugero. Atangira kumva ko bamubereye umutwaro
  • • Jya wumva abana bawe bose ureke bisobanure. Hari ubwo usanga hari umwana wagizwe umunyamakosa buri gihe ku buryo iyo abana bashwanye ariwe uhita ubushyirw aku mutwe batabanje no kwisobanura
  • • Jya umunyereza abana gufashanya. Toza abana bawe gufashanya niyo haba ari mu turimo duto
  • • Toza abana bawe kunezererwa ibyiza abandi bagezeho. Niba um,wana yagize isabukuru y’amavuko si byiza ko n’utayigize nawe umugurira impano ngo ataza kubabara. Umwana agomba gutozwa kwshimira ibyiza abandi bagezeho atabikoreshejwe n’impano yahawe.

Muri make rero icya ababyeyi bagomba gusobanukirwa ni uko abana bashaka ko bafatwa neza hakurikijwe byifuzo byabo n’ibyo bakeneye. Iyo bamaze kumenya ko buri wese afite umwihariko we nta n’umwiryane ushobora kuza hagati yabo bapfa ko badafatwa kimwe

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe