Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibintu biranga umubyeyi mubi

Ibintu biranga umubyeyi mubi

Yanditswe kuwa 17-07-2017 Saa 10 : 31

Ubusanzwe buri wese afite uko yasobanura umubyeyi mubi ariko muri rusange umubyeyi mubi ni wa wundi utuzuza inshingano ze zo kurera cyangwa se yanazikora akazikora. Izo nshingano ni izo gutoza umwana we uburer en’ikinyabupfura ndetse no kumumenyera ibyo akeneye.

Waba urera umwana wabyaye cyagwa se urera uwo utabyaye ushobora kuba umubyeyi mwiza cyangwa se ukaba umubyeyi mubi. Ushobora kumva ko utari umubyeyi mubi ariko ukaza gutungurwa no gusanga urangwa n’ibintu biranga ababyeyi babi.

Dore ibintu bigaragaza umubyeyi mubi :
Kwigira ku mateka mabi ukabihora abana bawe :
Iki kintu akenshi ababyeyi bakigwamo babizi cyangwa se batabizi ugasanga bashaka ko abana babo barerwa nkuko barezwe.

Ku babikora babizi ni nka ba bandi usanga bavuga bati twe twakuze tuvoma kure ubwo umwana nawe agomba kwitoza kuvoma. Si bibi ko umwana atozwa kuvoma ariko wibimubwira mu buryo bwo kumumvisha ko agomba kwishyura ingaruka z’ibyo wanyuzemo.

Ku babikora batabizi rero ho hamwe usanga umubyeyi yarakomeretse agakomeretse nawe agakomeretsa abana. Urugero ushobora gusanga umugabo wakuze abona nyina ariwe ukora byose ise yibera mu kabari ntacyo abazwa ashaka kwitwara nkuko yakuze abana batamwengera kuko aziko ariko kuba umugabo mu rugo, mama wabo akaba ariwe ubazwa byose.

Kuri iyi ngingo buri wese aba akwiye kwisuzuma akareba ko adashobora kuba ari guhohotera abana abitewe n’amateka yanyuzemo. Si abana bahohoterwa gusa kuko usanga no kubana n’uwo mwashakanye biba bitoroshye mu gihe wabaswe n’amateka wanyuzemo waba ubizi cyangwa se utabizi.

Gutuka abana no kubakubita : guhana umwana si ukumutuka no kumukubita. Iyo wamenyereje uwmana kumuhana umukubise inkoni cyangw ase ukamubabazaza kumubiri ukabyongeraho ibitutsi n’amagambo mabi bituma umwana yitakariza icyizere

Kurebera umwana akora amakosa ukicecekera : Nubwo twavuze ko umwana adahanwa akubiswe cyanwga se ngo atukwe umwana agomba guhanwa akerekwa igitsure cy’ababyeyi igihe akosheje. Gusa byumvikane neza igitsure si ugutuka uwmana no kumukubita ( uretse kuganiriza umwana ku ikosa yakoze ushobora no kumuhana mu buryo butuma atekereza ku ikosa yakoze aho gutekereza ku gihano yahawe. Uruguero no nko kwima umwana ibyo yari agenewe ariko bitarimo ibyo kurya.

Twavuga nko kureba televiziyo, kujya gusur aundi mwana n’ibindi) Iyo umubyeyi ari wa muntu utajya ugira icyo akora ku ikosa umwana akoze icyo gihe nawe ntabwo aba ari umubyeyi mwiza.

Kubera urugero rubi umwana : Byaba bibabaje niba umubyeyi yifuza ko umwana areka imyitwarire runaka kandi ariwe ayikuraho. Urugero niba umunyereje umwana wawe
kumuha ibihano bibabaza umubiri umunsi azajya aba atumvikanye nabo arusha imbaraga nawe azajya abakubita kuko aziko umuntu iyo agukoshereje umurusha imbaraga umukubita. Twavuga n’zizindi ngero nyinshi z’imyitwarire mibi abana bakura ku babyeyi nk’ubusinzi, imyimbarir eku bamaze kuba bakuru n’ibindi.

Gutonesha umwana umwe mu bandi : umubyeyi ufata uwmana umwe kuko wenda akora ibyo ashaka agahitamo kumutonesha mu bandi nawe ntabwo ari umubyeyi mwiza. Igihe cyose umubyeyi agomba gufata abana be kimwe.

Gushaka ko umwana yuzuza ibyo utakoze : Ibi nabyo bigaruka ku bikomere by’amateka aho usanga niba umubyeyi yarakuze akunda gukina umupira ariko ntabone amahirwe yo kuwukina none ubu akaba afite ubwo bushobozi bigatuma yishyiramo ko byanga byakunda uwmana we azakina umupira. Uubyeryi akwiye gusobanukirw ako afasha umwana gukor amahitamo ariko ko atagomba kumuhitirimo no kumuhatira gukora ibyo adashaka.

Umubyeyi wemerera umwana byose : Hari ikindi kiciro cy’ababyeyi babi usanga bemerera umwana byose. Kwemerera umwana byose ni uburyo bwo kumwangiza no kumutoza nabi. Kuba umwana umukunze ntibivuze ko ugomba kumwemerera byose. Mu gihe ari ngombwa umwana uramuhakanira kandi ntumukomeretse.

Gutakariza umwana ikizere : hari ababyeyi kandi batajya bizera abana babo na rimwe ugasanga nta n’umwanya wo kwisibanura ushobora kumuha. Wamugize umunyamafuti, ya nkubaganyi ndetse abenshi babahimba amazina ku buryo iyo umubyeyi avuze ngo ya ndagazi irihe wend ani urugero wa mwana ukund akurangara ariwe uhita wiyumva. Iki kintu nacyo cyangiza abana cyane kikabatera kuba ibyigomeke.

Ababyeyi batererana abana : ababyeyi bamwe batererana abana mu buryo bugaragara bakabanga aburundu. Hari n’abandi noneho babatererana mu buryo twavuga ko bugezweho aho usanga umwana yarabaye uw’umukozi ugasanga akazi, kurangarira kuri chat n’ibindi aribyo byahawe umwanya w’imbere kurusha umwana.

Ibi ni bimwe muri bike twavuga ko biranga umubyeyi mubi. Uramutse wibonye ho kimwe muri ibi twavuze haruguru bibaye byiza wabihagarika ugaha umwana wawe uburere bukwiriye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe