Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade ya karoti na radis

Salade ya karoti na radis

Yanditswe kuwa 14-07-2017 Saa 02 : 53

Ibikoresho

  • Garama 300 za karoti
  • Radis 10
  • Thon garama 200
  • Ibigori bivunguye bihiye garama 150
  • Imbuto za sesame ikiyiko 1
  • Ibiyiko 3 bya huile d’olive
  • Umutobe wa orange 1
  • Umutobe w’indimu 1
  • Igitunguru 1
  • Persil zikase ikiyiko 1
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga haroti uzirape
  2. Kata igitunguru mo guto
  3. Radis nazo uzironge uzkatemo udusate tw’utuzeru
  4. Tegura sauce vinaigrette ufashe amavuta uvangemo umutobe w’indimu n’uwa orange wongeramo umunyu na poivre. Onmgeramo igitunguru na persil ubivange byose
  5. Shyira karoti warapye, ibigori na thon ku isahani nini uvange
  6. Sukaho vinaigrette wongere uvange
  7. Ku ruhande utakeho udusate twa radis uzengurutse isahane
  8. Nmyanyagizaho imbuto za sesame
  9. Bishyire muri frigo iminota 30 mbere yo kuyikoresha

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe