Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Sambusa zoroshye gukora

Sambusa zoroshye gukora

Yanditswe kuwa 09-11-2017 Saa 01 : 42

Ibikoresho :

  • Inyama ziseye 1kg
  • Seleri utubabi 7
  • Beef masala akayiko
  • Maggi 1
  • Amazi 1l
  • Ifarine 1/2 kg
  • Umunyu muke
  • Amavuta 2 l

Uko bikorwa :

  1. Togosa inyama hanyuma uzisye hamwe na sereri n’igitunguru
  2. zivange na maggi na beef masala
  3. Kora impapuro zo kuzingamo amasambusa :
  4. Kora ubugari (pate) ukoresheje amazi+farine +umunyu muke
  5. Yikore ifite umubyimba muto( epeseri) ntoya
  6. Ugenda ufata akabumbe gato gato ukarambure ukore impapuro zingana na sambusa ushaka gukora
  7. Shyira amavuta ku isahani
  8. Rambura urupapuro ku isahani
  9. Renzaho andi mavuta make
  10. Zishyireho zumuke
  11. Genda uzihindura impande zose
  12. Kata rwa rupapuro mo kane
  13. fata agapande kamwe
  14. Shyiramo inyama
  15. Zinga mpande eshatu (triangle) ukoresheje intoke
  16. Fata agafarini gake wakoroze mu mazi uzingishe
  17. Reba ko ntahasigaye umwenge kugira ngo hatajyamo amavuta
  18. Shyira ku muriro iminota irindwi.
  19. zarure Ushobora kuzitegura na n’icyayi

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe