Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Uko wakoresha amavuta ya shea butter ukagira uruhu rwiza

Uko wakoresha amavuta ya shea butter ukagira uruhu rwiza

Yanditswe kuwa 05-07-2017 Saa 11 : 15

Shea butter izwi ku izina rya Beurre de karite ni amavuta y’umwimerere akorwa mu mbuto z’ibiti byera muri Afrika y’Uburengerazuba cyane cyane muri Tchad no muri Ghana. N’ubwo aya mavuta akomoka muri Afrika y’Uburengerazuba, usanga n’ahandi ku isi akoreshwe cyane kubera ibyiza afite uruhu ndetse n’umubiri dore ko ashobora no kuribwa.

Kwisiga shea butter bifasha uruhu mu bintu bikurikira :

  1. • Afasha uruhu koroha
  2. • Arinda uruhu kwangizwa n’izuba
  3. • Ni meza kandi ku bana cyane cyane abakunda kugira allergies kuko abarinda uduheri dukunze kuza ku ijosi ikanabarinda kubabuka
  4. • Kurinda abakuze uruhu kuzana iminkanyari imburagihe no gutuma abakuze batazana iminkanyari ikabije
  5. • Ni meza no ku misatsi kuko atuma umusatsi ukura neza, ukoraha kandi ugasa neza ( ni meza cyane ku bashaka gukuza umusatsi wa naturel woroshye batadefrije ariko no ku badefiriza atuma umusatsi wabo usa neza)
  6. • Afasha kandi ku bushye bworohoje n’ahantu wariwe n’agasimba hagapfuruta
  7. • Ni meza mu kuruhura umubiri igihe uyakoresheje muri massage
  8. • Akize kuri vitamins A, d, E, F zizwiho kugaburira uruhu no gutuma uruhu rumererwa neza
  9. • Ku bakunze gusaduka iminwa no kuma iminwa nabo aya mavuta yabafasha
  10. • Ku bafite amaribori yabazengereje cyane cyane abagore batwite bashaka kwirind akuzana amaribori ku nda.
  11. • Atuma kandi uru rwiyuburura rugasubirana itoto

Uko amavuta ya beurre de karite akoreshwa

-* Ku ruhu : Ushobora kujya uyisiga umubiri wose cyangwa ugasiga ahafite ikibazo ushaka ko akemura. Wayisiga ari umwimerere cyanwga ukayavanga n’andi mavuta usanzwe wisiga kuko hari n’amavuta menshi aba yarongewemo.
-* Ku misatsi : Uyakoresha nka mask ah ufata amavuta ugasiga mu mutwe ubundi kamassa mu musatsi hose kugeza aho itereye. Uyarekeramo ugapfuka mu mutwe ijoro ryosemu gitondo ugakarabamo neza nkuko bisanzwe.

  • Gusa ku babishaka bayagira amavuta yabo yo kwisiga mu mutwe ariko ukitwararika kuko aba afashe cyane akurura ivumbi mu mutwe. -* Ku minwa : Ufata duke ugasiga ku minwa nkuko wisigaho labelo. Utabishaka wayasigaho ugiye kuryama mu gitondo ugasigaho ibindi ushaka.

Icyitonderwa : aya mavuta koreshwa ku bwoko bwose bw’uruhu haha ku ruhu rwumutse, uruyaga ndetse n’urwo mo hagati.

Amavuta ya shea butter aboneka mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu isoko rya Nyarugenge muri etage yo hasi F1 umuryango wa 22. Wanabahamgara kuri 0781095165

Ibitekerezo byanyu

  • aya mavuta ni meza gusa hariho abayisiga babona adahise abafata bakagirango nikibazo. oya urategereza uruhu rwangiritse rugashiraho. uwayashaka mfite stock nshya yaje meza cyane ku guciro gito nuwashaka kuyarangura yampamagara cg akanyandikira kuri watsap 0788443914.

  • Agasaro ndabashimira rwose kubera uburyo muduhugura mu buryo butandukanye, ariko mugera aho mukaducanga. Mwatubwiye amavuta ya coconut, turayagura, mutubwira castrol oil none munatubwiye shea butter kandi yose afite umumaro umwe. Ubu se koko twamenya amahitamo meza ari ayahe ? keretse yenda mugiye mutubwira icyo amwe agiye arusha andiyenda

    • Nubwo imimaro yenda gusa hari icyo amwe aba yihariyeho kandi ntabwo yose ameze kimwe. uzasanga amwe ari lotion andi ari amavuta asanzwe nk’ayo bateka, andi ari creme ayandi gikotori. Niyo mpamvu tuvuga ubwoko bwose ngo buri wese ahitemo ayo akunda. Ahubwo ikibazo cyaba gusa ibyo twakubwiye ko azakuvura bitarabaye byo. Naho niba ayo waguze akumereye neza abae ariyo uzakomeza rwose nta mpamvu yo gihindura. Murakoze

  • mwatubyiye ko amavuta ya shea butter ko ushyatse wayavanga nandi mavuta ese ntagaruka yagutera umaze kuyavanga nayandi ?wayashiramo gyerecirine ?ko mbona azegurutse navacedo bayishyiramo nayo ?

  • Nanjye rwose aba bantu mbona baducanga hari nandi batubwiye yitwa Organic body lotion nayo ndabona umumaro ari umwe naya yose bavuga bavuga ko ngo avura ibiheri aho kubimvura ahubwo yarabinteye. jye mbona ari isoko bishakira kabisa. bajye bavugisha ukuri ntibakabeshye. ikindi aya mavuta nahamagaye uyacuruza ambwira ko agura 6500RFW nyuma nza kubona aho mwari mwanditse ko agura 3500 kuko jye nayatumyeho aza nka courrier kuko nkorera mu ntara. ubwo se aha harimo ukuri ibihumbi 3000 yantwaye ni amafaranga menshi. mukizwe kabisa

    • Uwanditse niwe wari wibeshye agura 6500 ntabwo baguhenze rwose. Hanyuma ibyo byo kuvuga ko avura ibiheri rwose uratubeshyeye ntabyo twari twanditse. cyeretse niba warayitiranyije na rose mary. Oraganic body lodtion twavuze ko avura amaribori, akoroshya uruhu, akanarinda izuba ku bantu bafite uruhu rwangizwa n’izuba. Ikindi ugomba gusobanuza neza igihe utabashije kuhigerera kuko ibiheri byose ntibivurwa n’amavuta ammwe. Niba ufite ibiheri watewe n’amavuta ntabwo wavurwa n’amavuta amwe n’uwatewe ibiheri nuko afite uruhu rw’amavuta ( peau grasse). Kanda hano usome inkuru twanditse kuri organic body lotion usome neza urasanga nta biheri twavuzemo. Murakoze http://agasaro.com/spip.php?article4900

  • Murakoze ariko dufite ikibazo nkatwe dutuye nyagatare yatugeraho ate ko kugeraho byatugora mutworehereze natwe atugereho

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe