Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Dlamini Zuma yateye intambwe imuganisha ku kuba perezida

Dlamini Zuma yateye intambwe imuganisha ku kuba perezida

Yanditswe kuwa 30-06-2017 Saa 17 : 37

Nkosazana Dlamini Zuma wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yamaze kwemerera ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika y’epfo , ANC kuzaribera perezida. Bivuze ko ubwo agiye kuba uumyobozi wa ANC ashobora no kuba ariwe utangwa nk’umukandida uzarihagarara mu matoro y’umukuru w’igihugu.

Ibinyamakuru byandikira muri Afrika y’epfo birimo The News24 byemeza ko Dlamini Zuma yemereye ishyaka rye kuzarihagararia ubwo yabaga inama rusange yari yahije urubyiruko ruba muri ANC. Ibyo bikaba byarabaye gus anyumka y’ibyumweru bitatu nyuma yaho urubyiruko rwo muri ANC rwari rwagaragaje ko rwifuza ko yababera umuyobozi.

Dlamini Zuma yagize ati : “Nta kuntu nahakana inshingano mpawe na ANC. nemeye ubusabe bwanyu”

Bivugwa ko Dlamini Zuma yasabwe n’abagize ishyaka batandukanye ko yazababera umuyobozi harimo ihuriro ry’abagore, iry’urubyiruko,abahoze ari abasirikare ndetse na Jacob Zuma ubwe kuri ubu ari nawe uyobora ANC ngo yarabimusabye. Aramutse atowe yaba ariwe mugore wamboye uyoboye ishyaka rya ANC.

Biteganijwe ko amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka aho Dlamini Zuma azaba ahanganye na Cyril Ramaphosa usanzwe ari umuyobozi wungirije.

Perezida Jacob Zuma agiye gukurwa mu buyobozi bwa ANC nyuma yaho avuzweho ruswa ndetse inzego zitandukanye zikaba zitarahwemye kumusaba ko yakwegura. Nyamara ngo nubwo umuyobozi wa ANC azahinduka, ntibizabuza Zuma kuguma ku buperezida kugeza muri 2019 ubwo hazaba amatora rusange y’umukuru w’igihugu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe