Umugabo yarantaye ajya hanze. Ese nzishakire undi?

Yanditswe: 26-06-2017

Muraho.
Ndi umudamu natandukanye n’umugabo w’umutubuzi w’umunyamitwe pe ! yaranzahaje bikomeye. Twari dufite amazu 3 n’ibibanza 2 bitatu mu mugi wa kigali ikindi Rugende, twarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko dufitanye aba 2umwe afite 7 undi 4. Umugabo yaje gufata amadeni ya ma lambert ntabizi mu gihe nayo mazu n’ibibanza yarabishyize kuri bank ariko byo yarabimbwiye twarumvikanye ariko ibya lambert yarabimpishe pe ariko nkabona amafaranga ararembera pe !!! Akanga kwishyura banks bagezaho bateza ibintu byose noneho ageze aho muri lambert bateza za cachet kuri bank nasanze afite amadeni ya za lambert angana na 80 million ntabizi pe !! Ntabyo yigeze ambwira.

Hashize iminsi yarafunze phone arambwira ngo arahunze ntise uzagaruka ati rwose vuba ndateeegeeeeeza ndaheb. Ni ukuvuga ngo ndi munzu nkodesha ni jyewe ukora buri kimwe, ni jyewe wita ku bana kdi ngo arakora nta 100frw arampa pe.

Mungirinama pe nkore iki koko ? Ko nubwo namuku nze mfite imyaka 30 we afite 60 icyo kinyuranyo ntacyo cyarikintwaye ariko akaba atagaruka ngo dufatanye kwita ku bana. ese nigumire aho cyangwa nshake undi ko abagabo banyirukaho ariko ntanumwe ndemerera pe !! Kuva twatandukana nta muntu numwe turaryamana.

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Banza wicare ushyire ubwenge ku gihe, ba uvuye mu bagabo. Nuhubuka uzisangana n’undi nkawe.
    abagabo uvuga bakwirukaho se ikibagenza uracyizi?

    Mwari mwarasezeranye mu mategeko se cg mwabanaga gutyo gusa? Mumaze igihe kingana iki mutandukanye?

    kuko niba mwarasezeranye iyo myenda nawe ni iyawe. mbere yo gutekereza gushaka rero mwagombye kubanza kuyishuyura niba hari ibisigaye. niba byararangiye mwarishyuye bamaze guteza cyamunara ubwo ni amahire.
    ko uvuga ko akora uzi aho aba? mujyane mu mategeko aguhe indezo byibuza.

    - nkurikije ibyo wanditse usa nkaho wakurikiye ibintu yari afite nibyo yakwerekaga muzagira. ariko uza gusanga nyine ari umutekamutwe.

    sinkubwira kuguma wenyine ariko shyira ubwenge ku gihe umenye ko ufite abana noneho ubashyire imbere mu bitekerezo. nubona umugabo mwafatanya uzamwige neza umenye ibye byose mbere yo kumwereka abana bawe. nubona kandi hari ibyo agukinga uceho ukomeze ibyawe.
    mbese shyira imbere wowe ubwawe n’abana bawe. umugabo uzamubona ariko simbona ko byihutirwa.

  • mpa numero zawe cg e-mail zawe nkugire inama!komeza kwihangana!

  • what is adress my numbr 0788202068 mpamagara nkugire inama ishoboka

  • egoko rero mana?nawe ntiworoshye ariko banza ube serious kwanza naho ubundi ntiworohewe
    ,ko wavuze ko mwasezeranye se watse gatanya mbere yo gutekereza gushaka undi?aha sawa courage.

  • Banza witonde muvandimwe kuko ntibyoroshye da

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.