Ahabanza » Umuryango » Urugo » Impamvu 10 ziza ku isonga mu gutandukanya abashakanye

Impamvu 10 ziza ku isonga mu gutandukanya abashakanye

Yanditswe kuwa 30-05-2017 Saa 11 : 51

Ku isi hose hari ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri aho usanga abantu babana bakundanye nyuma y’igihe gito bagahita batandukana. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Cosmo cyandikirwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko ku bagore 1400 bose babajijwe, berekanye impamvu z’ingenzi zituma ingo zisenyuka.

Izo mpamvu ni izi uhereye ku ya 10 :

Impamvu zishingiye ku gikorwa cyo gutera akabariro : Ingo15.7% zisenywa n’ibiba bitagenda neza mu guhuza ibitsina kw’abashakanye.

Ibibazo biterwa n’imiryango n’inshuti : Ingo18.9% zisenywa n’ibibazo bituruka ku miryango y’abashakanye n’inshuti zabo.

Kutabana kw’abashakanye : Ingo 20.2% zisenywa n’uko abashakanye umwe aba atabana n’undi bitewe ahanini n’akazi.

Kuba umugabo adafite umwuga ufatika : Ingo 20.6% zisenywa n’uko abagore baba batihanganiye kuba abagabo babo nta mwuga ufatika bakora.

Kutitanaho : Ingo 21.1% zisenywa n’uko hari igihe umwe mu bashakanye aba atakitaye ku wundi.

Gushaka kubaho mu bwigenge : Ingo21.1% zisenywa n’uko abashakanye umwe aba ashaka kwigenga.

Kuba badakwiranye : Ingo 29.1% zisenywa n’uko umwe mu bashakanye iyo amaze kumenya undi neza asanga atari we yaremewe, akabona batari bakwiranye agahitamo kumusezeraho.

Kutizerana : Ingo 29.7% zisenywa n’uko abashakanye baba batizerana cyangwa batabwizanya ukuri.

Gucana inyuma : Ingo 36.6% zisenywa no gucana inyuma kw’abashakanye.
Kuba batagishaka gukundana : Ikiza ku isonga mu gusenya ingo nyinshi zisaga 39.7% ni uko abashakanye baba batagishaka gukundana bagahitamo gutandukana.

Izi ni impamvu z’ingenzi ariko ubu bushakashatsi bwagaragaje n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gusenya ingo ; nko kuba abashakanye badakunda ibintu bimwe n’izindi. Niba wowe n’uwo mwashakanye mujya mugirana ibibazo bishingiye ku mpamvu tubonye haruguru ni byiza ko mubiganiraho bigakemuka hakiri kare kuko bishobora no kuzabasenyera biramutse bidakemutse mbere.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Byose biterwa nuko nta kwihangana kwa’abagoreb’iki gihe no Gukunda iraha bikabije

  • Oya rwose Issac sinemeranywa nawe. Birashoboka ko waba warabonye ibisa bityo ariko burya akenshi mu kibazo cy’umugore n’umugabo buri wese muri bo aba agifitemo uruhare. Wenda pourcentage z’uruhare rwa buri muntu ntizingana ariko burya kugirango usange harimo umwera de byo wapi. N’ubwo byaba bimeze nk’uko ubivuga kandi nabwo umugabo yaba abifitemo uruhare kuko niba yaramurambagije igihe yakabaye yarabonye ko yikundira kuryoshya maze akareka kumugira umugore we kandi abibona ko atazabishobora. Ariko ahubwo ibi byavuzwe haruguru harimo points zumvikana pe

  • Isaac rwose ndaguhakaniye !! ingo ziki gihe zifite ibibazo byinsi kandi byose ni abagore babaitera. Nemera ko hari abagore batabasha kwihangana ndetse nabandi koko bakunda amaraha !! ariko ibyo ni nka 5% byibibazo bituma ingo zisenyuka !! Gracieuse yakoze ubushakashatsio bwimbitse rwose niba utasomye nakazi kawe ariko wishakira ikibazo ku bagore !!

  • Impamvu ingo z’ubu zisenyuka s’uko kera nta bibazo byabagaho,ahubwo n’uko abagore babonye uburenganzira bwo kuvuga ibibazo byabo.no gushaka uburyo babisohokamo igisubizo kiba kubihunga aho guhangana nabyo.
    Kera abagore baraharikwaga bagaceceka,barakubitwaga bagaceceka n’ibindi byinshii arinaho havuye umugani uvuga ngo NIKOZUBAKWA.
    Iyo wagishaga inama abakuru nicyo gisubizo baguhaga.None Ubu inama zabaye divorce.
    Ariko uwemera agahagarara muri NIKOZUBAKWA ararwubaka nyine.

  • Isaac wishyira amakosa ku bagore, yego ndabyemera barayagira, ariko hari n’abagabo badashobotse batuma ingo zabo zisenyuka. Urugero nko kukubeshya mu gihe akurambagiza akakubwira uburyo muzabaho n’ubutunzi afite wamara kugerayo ukabibura. Nkubu tumaranye imyaka 4 ntazi kwishyura inzu yarabimpariye ntaretse nizindi nshingano zo mu rugo zitwara amafranga, kandi ajya ku kazi buri munsi nijye uhangayikwa no gushaka ubwishyu bwinzu mbese we uba ubona ntacyo bimubwiye muri make mbona ari nk’umwana muto mu rugo,mvuze umwana muto kuko ari umwana mukuru afite ubushobozi yamfasha. narihanganye ariko noneho kwihangana ndumva bigiye kunanira ,njya nifuza icyantandukanya nawe kuko numva nta n’urukundo nkimufitiye kuko aramvuna cyane mu mutima no mu bwonko, nimungire inama namwe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe