Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Umugati wuzuye ( pain complet)

Umugati wuzuye ( pain complet)

Yanditswe kuwa 10-05-2017 Saa 10 : 14

Ibinyampeke nibyo biribwa ducyenera buri munsi kuko buri munsi umuntu akeneye byibuze garama 400 z’ibinyampeke. Ikindi nuko muri iki gihe hari ibikomoka k’ubinyampeke bikurura abantu ariko byaramaze kuvamo ibyo umubiri ucyenera nka fiber bigatera impatwe(conspitation)
Ubu tugiye kurebera hamwe uko bategura umugati wuzuye.Ubu akaba ari uburyo bwiza bwo gutegura ibinyampeke bifite akamaro kandi biryoshye ;

Uko bategura umugati wuzuye (pain complet, whole bread)
Ibikoresho

  • Ifu y’ingano y’umwimerere itari ifarini 1kg
  • Ifu ya soya garama 100
  • Ikiyiko cya levure
  • Amavuta ibiyiko 6
  • Amazi y’akazuyazi litiro 1

Uko bikorwa

  1. Kuvanga ikilo cy’ifu y’umwimerere y’ingano ukongeraho garama 100 z’ifu ya soya (1/10 y’ikilo)
  2. Fata ikiyiko cya levure nziza(igitubura) washyize mu mazi make y’akazuyazi
  3. Cukura akobo mu ifu, shyiramo ya levure, nyuma ushyiremo ibiyiko 6 by’amavuta, uvange neza n’akaboko kamwe akandi gasukamo amazi y’akazuyazi buhoro buhoro angana na litiro cg irenga, nyuma upfundikire ahantu hatuje hatari umuyaga umwanya ungana n’isaha, kugirango ifu ibyimbe yikube kabiri,
  4. Bikatemo inshuro 6, ubumbe ishusho ushaka wongere upfundikire isaha wongere ubyimbe
  5. Siga amavuta make mucyo ugiye kotsamo iyo migati uri butereke mu ifuru , maze uyirambikemo.
  6. Cana ifuru uyishyire ku bushyuhe bungana na 220°C, umwanya munini kandi ujye uyihindura kugeza igihe imigati yawe ishya neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe