Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Abagore b’abanyafrika 3 bafite igihembo cyitiriwe Nobel

Abagore b’abanyafrika 3 bafite igihembo cyitiriwe Nobel

Yanditswe kuwa 08-05-2017 Saa 06 : 11

Igihembo mpuzamahanga cyitiriwe Nobel cyizwi ku izina rya Prix Nobel cyangwa Nobel Prize ni gihembo gikomeye ku isi gitangwa buri mwaka ku bantu bakoze ibikorwa by’intashyikirwa mu byiciro bitandukanye birimo guharanira amahoro, ubugenge, ubutabire, ubuvuzi n’ubuvanganzo. Mu bantu basaga 800 bamaze guhabwa iki gihembo kuva cyatangira gutangwa , harimo abagore b’abanyafrika 3.

Abo bagore ni :

JPEG - 24.8 ko

Wangari Maathai, Kenya, 2004
Wangari Maathai niwe mugore wa mbere w’umunyafrika wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akaba yaragihawe mu mwaka wa 2004.
Uyu mugore wavutse mu 1940 yaharaniye kurengera ibidukikije azwiho kuba yaratangije Green Belt Movement. Gusa igihembo yahawe yagihawe nk’umuntu waharaniye iterambere, demokarasi n’amahoro akaba ariy mpamvu yashyizwe mu kiciro cy’amahoro.

JPEG - 19.9 ko

Ellen Johnson Sirleaf, Liberia, 2011
Ellen Sirleaf, perezida wa Liberiya yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2011 nk’umuntu waharaniye amahoro nk’umuntu waharaniye umutekano, uburenganzira bw’abagore no kuba bagira uruhare mu kubaka amahoro. Sirleaf yatorewe kuyobora Liberia muri 2005 nyuma y’intambara yabaga hagati y’abaturage yari imaze imyaka myinshi. Uyu mugore kandi yanabaye umuperezida wa mbere w’umugore wari utorewe kuyobora igihugu muri Afrika. Amaze gutorwa yaharaniye ko abaturage biyunga, ateza imbere amahoro ndetse n’iterambere mu by’ubukungu.

JPEG - 49.1 ko

Leymah Gbowee, Liberia, 2011
Leymah Gbowee nawe ukomoka muri Liberia yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel ku munsi umwe na Perezida wa Liberiya. Uyu mugore uzwiho guharanira uburenganzira bw’abagore ndetse mu gihe cy’intambara yabaga hagati y’abaturag muri Liberiya, yahamagariy abagore bo mu maduini atandukanye n’amoko atandunye gushyira hamwe bagashaka uko igihugu cyabo cyabona amahoro akaba yaragize uruhare rukomeye ku guhosha iyo ntambara yari imaze imyaka itari mike. Gusa na nyuma y’intambara, Gbowee wakomeje gufasha abari barakomeretse ku mitima bakagira ihungabana

Aba nibo bagore b’abanyafrika 3 bamaze guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kuva cyatangira gutangwa mu 1901

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe