Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Indwara yo gupfuka imisatsi nuko wayivura

Indwara yo gupfuka imisatsi nuko wayivura

Yanditswe kuwa 28-04-2017 Saa 09 : 17

Indwara yo gupfuka imisatsi bita alopecie mu rurimi rw’igifaransa, n indwara yibasira abantu batari bake ku isi cyane cyane cyane abakuze, ariko hari nubwo usanga hari abakiri bato bafite iyo ndwara. Gusa igishimishije nuko iyo ndwara ifite umuti kndi woroshye ku bantu bose.

Ibimenyetso by’indwara yo gupfuka imisatsi
Umuntu ufite iyi ndwara usanga umusatsi upfuka ugashiraho burundu bigasa nkaho bamwogoshe akazana uruhara cyane cyane ku misaya no mu irugu hari nabo ipfuka hejuru cyangwa se inyuma ukagirango n’uruhara rw’abagabo bafite.

Dore zimwe mu mpamvu zitera ubu burwayi :
Indwara zimwe na zimwe :
indwara zimwe na zimwe zamaze kugera ku ntera yo hejuru nka diabete, kanseri, umutima n’izindi bishobora gutuma uhura n’ikibazo cyo gupfuka imisatsi ugasanga ahantu hamwe na hamwe yarashizeho burundu.

Ihindagurika ry’imisemburo : hari bamwe mu bagore bahura n’iki cyibazo nko mu gihe batwite, bamaze kubyara cyangwa se mu gihe bonsa

Menopause : igihe umuntu ageze muri menopause umubiri we ntuba ugifite ingufu zo gukuza umusatsi nkuko bisanzwe. Uzasanga imisatsi y’abantu bageze muri menopause iba yoroshye ndetse igacika ku buryo bworoshye nyuma igatangira gupfuka hakaza uruhara.

Imirire mibi no kwanga kurya ushaka kunanuka : kugirango umubiri umurerwe neza n’umusatsi nawo umurerewe neza umubiri uba ukeneye ibiwutunga byujuje intungamubiri. Iyo umubiri ubuze fer na za proteins zihagije ushobora guhura n’ibyago byo gupfuka umusatsi.

Umunaniro ukabije : Indwara y’umunaniro ukabije, agahinda gakabije no kuba umuntu yumva adatekanye nabyo bir mu byatera umuntu gupfuka umusatsi.

Kunywa itabi : Umwotsi w’itabi nawo byagaragaye ko uri mu byatera gutakaza umusatsi.

Kudefriza cyane n’ibyuma bitunganya umusatsi bikoresha amashanyarazi : iyo uhora ushyira produiys zinyereza umusatsi mu mutwe kandi ntushyiremo vitamine zizafasha umubiri guhangana z’iz produits, ibyo nabyo bishobora kugutera gupfuka imisatsi.

Hari nk’igihe umuntu ashya bari kumushyiriramo produits ugasanga umusatsi urapfutse ndets ena nyuma yahoo ugatinda kongera gukura. Ibyuma byumutsa umusatsi nabyo nka za seche cheveux, kasike n’ibindi biri mu bitera umusatsi gupfuka.

Uko wakwivura indwara yo gupfuka imisatsi

Amavuya ya elayo : fata amavuta ya elayo usage hamwe hapfuka cyane cyangwa se uyasige mu musatsi wose niba ufite menshi. Genda usa numasa aho imisatsi iba itereye.

Uyasiga mu musatsi buri gihe mbere yo kuryama mu gitondo ukayakaraba ariko ukibuka gushaka ikintu ushyira ku musego kugirango utaza kwanduza amashuka.

Amavuta ya elayo na tungurusumu : fata udusate 3 twa tungurusumu wakuyeho uduhu tw’inyuma udushyire mu kirahure, shyushya ½ cy’ikirahure cy’amavuta ya elayo ku ziko. Amavuta amaze gushyuha neza uyakura ku ziko ukayasuka muri za tungurusmu. Honda izo tungurusumu zishwenyagurikire mu mavuta

Bireke bihore ubitereke ahantu bimare amasaha 48. Bisige mu musatsi ubireke iminota mike nyuma ubikarabe ukoresheje shampoo cyangwa se isabune yindi ukoresha mu gukaraba mu mutwe.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe