Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Yasoje kaminuza mu buganga ku myaka 21

Yasoje kaminuza mu buganga ku myaka 21

Yanditswe kuwa 06-01-2017 Saa 15 : 14

Ubusanzwe tuzi ko amasomo y’ubuganga muri kaminuza yigwa imyaka myinshi ku buryo bitosohye kubona umunyeshuri uyasoza afite imyaka nk’uyu witwa Idongesit Eseneyen, wo muri Nijeriya wiswe dogiteri ku myaka 21.

Kuva kaminuza yigisha iby’ubuganga ryitwa University of Ohio yo muri Nijeriya yatangira, nibwo bw ambere ibashije gusohokamo umukobw aukiri muto ku myaka 21 akitwa dogiteri.

Idongesit yemerewe kujya muri iyo kaminuza afite imyaka 15 gusa aho yari agiye kwiga iby’ubuvuzi. Nubwo yari afite imyaka mike cyane ntibyamubujije kwiga neza ndetse agasoza amasomo ye ariwe muto cyane mu bandi biganaga barangije muri 2013, akaba yarabiherewe igihembo.

Yagize ati : “ Igihembo nahawe cyantunguye, ntabwo nari mbyiteguye. Gusa ndishimye cyane.”

Uyu mwaro ukiri muto ubashije kwesa agahigo gakomeye ko kurangiza amasomo mu by’ubuvuzi akiri muto avuga ko yahisemo kwiga iby’ubuvuzi kuko yumvaga abikunze ndetse ngo kuko yakundaga kuza ku bitaro kenshi aje kureba amama we usanzwe ari umuforomo, ngo byatumaga arushaho kumva abikunze.

Source : Africanleadership

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe