Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ibimenyetso bikwereka ko impumuro yo mu gitsina iterwa n’ikibazo

Ibimenyetso bikwereka ko impumuro yo mu gitsina iterwa n’ikibazo

Yanditswe kuwa 23-12-2016 Saa 15 : 55

Ubusanzwe mu myanya y’ibanga y’abagore n’ubundi hagira impumuri itameze nk’iyo ahandi ku mubiri. Gusa iyo uri muzima nta kibazo ufite iyo mumuro ugira iba itandukanye niyo ugira iyo ufite ikibazo gishobora kuba giterwa n’uburwayi runaka.

Dore rero ibazakwerekako iyo mpumuro mbi ufite uyiterwa n’uburwayi
Kumva impumuro mbi yiyongera :
Ubusanzwe nk’umuntu usanzwe wiyize uko uteye uziko uko impumuro yo mu myanya yawe y’ibanga iba imeze. Iyo wumva rero yahindutse cyane kandi ihumura nabo cyane icyo gihe biba ari ibimenyetso by’uko waba ufite uburwayi runaka.

Kugira uburyaryate : Impumuro mbi yo mu gitsina iherekejwe no kumva ufite uburyaryate nayo ishobora guterwa na infection ufite cyangw ase ubundi burwayi. Icyiza nuko wakihutira kujya kwa muganga.

Kubabara igihe uri kwihagarika : Kubabara igihe uri kwihagarika nabyo iyo bifatanyije no kugira impumuro ntabwo uba ugomba kubyihererana. Usabwa kwitabaza abaganga.

Gutukura cyane mu myanya y’ibanga : Mu gihe ubonye mu myanya y’ibanga hatukuye cyane hagasa nkaharetsemo amaraso kandi ukaba unafite impumuro itari nziza, uzihutira kujya kwa muganga bamenye ikibazo ufite.

Kugira amatembabuzi menshi ku buryo budasanzwe : Ubusanzwe uba uzi amatembabuzi yo mu myanya yawe y’ibanga uko aba angana ariko iyo yabaye menshi ndetse akaba yanahindura uko yasaga yakiyongeraho no kuba uhumura nabi cyane. Icyo gihe uzihutire kugana muganga.

Mu gihe wabonye bimwe muri ibi bimenyetso ntugatinye kubaza umuganga kuko bishobora kuba bikwereka ko hari ikitagenda neza mu mubiri wawe ukaba wavurwa hakiri kare.

Source : Santeplusmag

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe