Ahabanza » Umuryango » Kurera » Icyo wakora ako kanya iyo umwana wawe akubeshye

Icyo wakora ako kanya iyo umwana wawe akubeshye

Yanditswe kuwa 15-12-2016 Saa 14 : 37

Kubeshya mu bantu bato ndetse n’abakuru ni ikintu gihangayikisha umubyeyi kuko bituma akemanga uburere uwo mwana agaragaza. Ibyo bituma ababyeyi bamwe bahita bafata ingamba zikaze iyo bumvishe abana babo babeshya, nymara hari ubwo ibyo bidatuma babicikaho. Menya icyo wakora ako kanya umwana akubeshye, cyamufasha gucika kuri ingeso burundu :

Irinde guhita urakara cyane : Ababyeyi benshi iyo bamenye ko abana babo babababeshye bahita barakara ugasanga ntibitaye ku mpamvu umwana yababeshye kandi ariyo yateje ikibazo, ahubwo bakibanda ku kuba umwana yakubeshye, ukamubaza impamvu yakubeshye rimwe na rimwe unamurakariye cyane bikaba byanamutera kongera kukubeshya.

Menya impamvu umwana ahisemo kubeshya : Bitewe n’uburyo umwana abeshye n’icyo abeshye, byombi bikwereka impamvu umwana ahisemo kukubeshya. Ari abana ari n’abakuru, abantu benshi babeshya kuko bari mu bihe bitaboroheye bashakaga gusohokamo. Kubeshya kandi bishobora gukoresha nk’uburyo bwo kugirango uwo ubeshye yumve amerewe neza. Abana babeshya bagamije gukemura ibibazo barimo ntabwo akenshi baba bagamije guhungabanya uwo babeshye.

Ibande ku kintu umwana akubeshye ; Urugero niba umwana akubeshye ko yakoze umukoro kandi atawukoze agatahana zeru, wikibanda cyane ku kuba yakubeshye. Ibande ku ngaruka zo gutsindwa yahuye nazo nibwo azabyumva vuba kurushaho. Ako kanya ikibazo umwana aba afite ni ukuba yatsinzwe nabwo ikibazo aba afite aba ari uko yakubeshye. Gusa na none wamubwira ko kubeshya atari byiza ariko ntibibe aribyo wibandaho cyane.

Mwereke ko ukomeje kumwizera :Iyo umwana amaze kukubeshya ntabwo ari byiza ko uhita umwereka ko icyizere wari umufitiye ugiye kukigabanya. Ahubwo biba ari umwanya wo kucyubaka kurushaho kuko kuba uwmana yahisemo kukubeshya akaenshi nuko icyizere mufitanye kiba cyaratangiye kugabanyuka. Shishikariza abana bawe kumenya uko bakitwara mu gihe bashaka gusohoka mu bihe bibi barimo kandi batabeshye.

Komeza cyane ku ibanda ku impamvu iri nyuma yo kuba yakubeshye ariyo witaho bizamwereka ko ukomeje kumwizera.

Ni ingenzi rero kumenya ko kuba umwan yakubeshya aba afite impamvu ibimutera kandi ako kanya ukaba ugomba kwirinda kumbwirana umujinya kuko ntacyo bikemura. Igisha umwana kumenya kwikur amu bibazo atakubeshye kandi aibyo azabishobozwa nuko umwizera nawe akaba akwizera aziko uri bummwumve uko byaba byagenze kose.

Source : Naitreetgrandir.com
Photo : Getty Images

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe