Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade ya macaroni na voka

Salade ya macaroni na voka

Yanditswe kuwa 15-12-2016 Saa 14 : 28

Ibikoresho

  1. Macaroni garama 300
  2. Avoka 2 nto zihiye
  3. Inyanya 4 nziza
  4. Indimu 1
  5. Ciboulette cyangwa persil zikase duto

Uko bikorwa

  • Togosa amazi arimo umunyu ushyiremo macaroni zibire
  • Reka zishye ariko ntizishye cyane ubundi uzikureho
  • Zishyire ku isahani nini ukoreraho salade
  • Hata avoka uzikatemo ibisate bine muri buri imwe uzishyire kuri macaroni zabanje guhora
  • Kata inyanya ushyireho hejuru
  • Nyanyagizaho umutobe w’indimu
  • Bishyire muri frigo byibura amasaha 3
  • Katiraho persil hejuru ugiye kubigabura

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe