Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uburyo bwagufasha kugira ubushake bwo gutera akabariro

Uburyo bwagufasha kugira ubushake bwo gutera akabariro

Yanditswe kuwa 09-12-2016 Saa 11 : 14

Ubusanzwe abantu batagira ubushake bwo gutera akabariro usanga bakoresha umuti wa Viagra kuko ariwo wabaye gikwira. Gusa siyo yonyine ikoreshwa mu kuvura kugira ubushake buke kuko hari na Levitra, Cialis n’indi itandukanye.

Nubwo iyi miti ikoreshwa mu kuvura ariko hari n’ibindi bibi ishobora gutera uwayikoresheje nko kureba ibicyezicyezi, umutima guteragura cyane, kuba washyukwa bikarenga amasaha 4, bigasaba kwitabaza muganga, n’ibindi.

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira, ibyo wowe wakitegurira mu rugo bikagira akamaro kimwe no gukoresha iyo miti nyamara byo nta zindi ngaruka byagutera.

Urasabwa ibintu bibiri gusa mu kwikorera viagara

  1. Igisate cya Watermelon
  2. Ibisate 2 by’indimu

• Uko bikorwa
Watermelon urayiharura gusa ukavanaho agahu k’inyuma. Kiriya gusa n’umweru ntugikuraho kuko kirimo ibinyabutabire byinshi byongera akanyabugabo nka citrulline na lycopene. Iyo urangije ukatamo uduce duto noneho ugashyira mu mashini yabugenewe ugakoramo umutobe. Utayifite washyira mu kintu gisa neza, ugakamura n’ingufu.
Uwo mutobe urawucanira ukabira ukabona gukamuriramo ya ndimu. Urabivanga neza ugaterura ku ziko noneho ukamimina bimaze guhora.
Ubibika ahantu heza mu icupa ry’ikirahure

• Uko bikoreshwa
Mu gitondo nta kindi kintu urashyira mu nda unywa ibiyiko 2 cg 3, bitewe n’ibiro ndetse nuko ureshya. Kimwe na mbere yo kurya ibya ku manywa cyangwa nijoro
N’ikindi gihe cyose wawunywa ariko ukawunywa mbere yo kugira ikindi urya.

• Icyitonderwa
Niba wakoresheje imashini yabugenewe kandi ukaba wizeye isuku, si ngombwa kuwuteka.

Niba uwunyoye umaze igihe ukumva wahinduye icyanga wumene ukore undi
Nta kindi kintu ugomba kuvangamo, yaba isukari, umunyu cg ikindi icyari cyo cyose. Isukari yangiza bya binyabutabire bya citrulline na lycopene twabonye ko bifasha mu kongera ubushake bwo gutera akabariro biboneka muri watermelon

Uwukoresha kuriya twavuze gusa kandi uyu muti ufasha abagore n’abagabo batakigira ubushake bwo gutera akabariro

Byatanzwe na Biramahire Francois

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe