Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko wavura umwana w’uruhinja wagomeye ( constipation)

Uko wavura umwana w’uruhinja wagomeye ( constipation)

Yanditswe kuwa 08-12-2016 Saa 14 : 39

Kunanirwa kwituma igihe kirekire ku mwana w’uruhinja aribyo byitwa kugomera , birahangayikisha cyane haba ku mwana ugasanga yabuze amahoro ndetse n’umubyeyi
we nawe akabura amahoro.

Ubusanzwe iyo umwana yonka, arituma ndetse akenshi biba byoroshye. Nyamara hari igihe kwituma kwe biba ikibazo akaba yanamara iminsi 5-7 atarituma.

Umwana utunzwe no konka gusa ntabwo ari ngombwa ko buri munsi yituma. Impamvu ni uko amashereka ari amazi kandi intungamubiri hafi ya zose zirimo zikaba zikoreshwa.

Nyamara ku rundi ruhande abana batungwa n’ibindi bitari amashereka yaba amata y’inka cyangwa ayo mu makopo, bashobora kwituma hagati y’inshuro 3 n’4 ku munsi.

Nyamara niba umwana ari kwituma neza ntacyo bitwaye, gusa uko ugenda umugaburira agenda yituma ibikomeye, ndetse rimwe na rimwe kwituma bikaba ikibazo.
Kumenya ibimenyetso biranga kugomera ni ingenzi mu kumenya uko wahangana na byo.

Ni iki gitera kugomera ?
Ubusanzwe akenshi umwana wonka gusa, ni ukuvuga uri munsi y’amezi 6 kandi akaba nta kindi avanga n’amashereka iyo agomeye biba biterwa n’ibyo nyina arya. Nyamara iyo atangiye kurya cyangwa ahabwa ibindi bivangwa n’amashereka, na byo bigira uruhare mu kugomera kwe cyane cyane amata, yawurute, umuceri wanyuze mu ruganda.
Niyo mpamvu biba byiza mu gihe utangiye kugaburira umwana kugenda umuha ubwoko bumwe bumwe ukareba uko umubiri we ubyakira.

Uko wabivura
Niba ubonye ko umwana wawe agaragaza ibimenyetso byo kugomera, ugomba kugerageza bumwe cyangwa bwinshi mu buryo bukurikira, iyo byanze ugomba kumujyana kwa muganga.

Hindura amata umuha
Niba umwana yonka gusa, guhindura amashereka si ukumuha undi ngo amwonse, ahubwo wowe usabwa guhindura imirire. Ifunguro ryawe ribe ririmo fibre zihagije, amazi ndetse n’imbuto. Mbese nkuko nawe wakivura urwaye impatwe. Naho niba wamuhaga amata hindura ubwoko bw’ayo wamuhaga, urebe niba hari icyo bitanga.

Muhe ibiryo
Nubwo ibiryo bimwe bitera kugomera ariko ibindi birabivura. Niba rero umwana yaratangiye kurya, gerageza kongera mu ifunguro rye ibikize kuri fibre. Mu byo kurya bye washyiramo : amashu, pome itariho igishishwa, ipapayi no mu mwanya w’umuceri uvuye mu ruganda, muhe ibindi binyampeke bitanyuze mu nganda nk’ibikomoka ku masaka, ingano n’uburo.

Ibi na byo birafasha.
Muhe inombe
Niba umwana wawe waratangiye kumugaburira, ibyo kurya umuha binombe, niba ufite akamashini kabugenewe ubinyuzemo. Ibyo tuvuze haruguru kimwe n’ibindi byose umugaburira bisye cyangwa ubinombe byorohera igifu cye kubisya neza.
Ongera ibyo kunywa
Amazi ahagije mu mubiri ni ingenzi mu kurinda ikibazo cyo kugomera ku bana. Amashereka kimwe n’amazi meza atetse ni ingenzi. Imitobe wikoreye nayo ni myiza kandi ifasha umwana kwituma neza. Niba umutobe wakoze wumva uryohereye cyane wawufungura n’amazi.

Siporo
Ushobora kumva bigutunguye kumva ko umwana nawe akoreshwa siporo ariko si siporo isaba ingufu. Niba umwana atarabasha kugenda umuryamisha agaramye ugafata mu bworo bw’ikirenge ukamera nk’umunyongesha igare. Ibi ukabikora ugeza utubero twe ku nda ku

Massage

Gukora massage yoroshye ku nda uzamura umanura gahoro unyuzamo ugasa n’ukanda na byo bituma umwana yituma. Ubikore kenshi ku munsi kugeza yitumye.

Iyo ntacyo bitanze

Niba ugerageje ibi tuvuze haruguru byose ntibigire icyo bitanga hari ibindi binyuranye ushobora gukora. Ushobora kubikora mu rugo gusa niba utabimenyereye wakegera umuganga cyangwa farumasiye akagusobanurira.
Kumwina

Nubwo akenshi kwina umwana kera byakoreshwaga bakoresha imiti ya gakondo ariko siyo burya ituma umwana yituma ahubwo ituma umwanda woroha ukabasha gusohoka.

Ushobora gukoresha umupira waganewe kwina abana, cyangwa akandi kantu korohereye Wabasha kwinjiza mu mwoyo w’umwana. Iyo ukoresheje umupira ushobora gushyiramo utuzi dushyushye buhoro ariko dutetse.

Ibinini bya Glycerin bishyirwa mu kibuno

Niba mu byo umwana yituma hari kuzamo amaraso uyu niwo muti mwiza umufasha. Ibi binini biraboneka muri farumasi gusa habaho iby’abato n’abakuru, nujya kubigura uzibuke kuvuga ko ushaka iby’umwana.

Imiti yoroshya umwanda

Imiti ikoreshwa hano nayo ituma umwanda w’umwana woroha bikamufasha kwituma. Urugero twatanga ni microlax y’abana, nayo ikaba inyuzwa mu kibuno. Uko ikoreshwa urabisobanurirwa aho uyiguze.

Iyo ubu buryo bwose ntacyo butanze usabwa kujyana umwana kwa muganga, umuganga w’abana akamusuzuma ikindi cyaba gitera umwana kutituma.

Source : umuti

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe