Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Umureti urimo amata na fromage

Umureti urimo amata na fromage

Yanditswe kuwa 08-12-2016 Saa 02 : 57

Ibikoresho

  • Amagi 4
  • Umunyu na poivre noir
  • Amata y’inshushyu ¼ ya litiro
  • Persil ikase duto cyane akayiko 1
  • Fromage 1/3
  • Amavuta ya beurre ikiyiko 1

Uko bikorwa

  1. Koroga amagi mu gikoresho gifukuye cyane
  2. Amagi amaze kunoga ushyiremo umunyu na poivre ukomeze uvange cyane
  3. Sukamo amata ukoroge cyane byivange
  4. Shyiramo twa persil wakasemo duto cyane na fromage uvange cyane
  5. Tereka ipanu ku ziko yumuke ushyiremo ya mavuta ya beurre ayenge
  6. Sukamo rwa ruvange ugabanye umuriro upfindikire ipanu
  7. Hashize iminota mike urapfungura ukareba ko wafatanye ubundi ugahindura kugirango wose ushye neza
  8. Umaze gushya neza nkuko bisanzwe, wukureho uwugabure.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe