Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Amashaza n’ibigori

Amashaza n’ibigori

Yanditswe kuwa 09-11-2016 Saa 04 : 51

Ibikoresho

  • Amashaza mabisi ½ kg
  • Ibigori bibisi 2 binini
  • Inyanya 3
  • Igitunguru 1
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Poivre noir n’umunyu

Uko bikorwa

  1. Shyira amazi mu isafuriya ushyiremo amashaza utereke ku ziko
  2. Fata ibigori bibisi ukureho ibishishwa ubinage mu mashaza upfundikire
  3. Amashaza n’ibigori bimaze gushya ubiterureho
  4. Fata ibigori ubivungure ukoresheje intoki ubushyire ku ruhande
  5. Shyira amavuta ku isafuriya ushyiremo gitunguru
  6. Igitunguru kimaze guhinduka ushyiremo inyanya uvange
  7. Shyiramo umunyu na poivre
  8. Sukamo bya bigori n’amashaza ukarange byumuke neza

Gracieuse Uwadata

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.